Iyi nteruro yagiye igarukwaho n’abafashe ijambo mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari, Akarere ka Huye kijihirije kuri sitade Kamena iherereye mu mudugudu wa Kabutare, Akagari ka Butare, umurenge wa Ngoma.
Bizimana Jean Baptiste, perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Ngoma, yagize ati « mu Murenge wa Ngoma dushyigikiye ubutwari. Twemeza ko nta cyiza nko gusiga inkuru nziza imusozi kandi ko nta kibi nko gusiga inkuru mbi imusozi. N’ubwo hari igihe ubugwari bwahawe intebe hano mu Rwanda, turishimira ko ubu twimirije imbere ubutwari. »
Mu guharanira ubutwari, uyu Murenge wa Ngoma ngo wirindira umutekano, abawutuye bafashe gahunda yo kwihaza mu biribwa no kwisindagiza. Ndetse no kuba hari abantu bakeya bataritabira kujya mu bwisungane mu kwivuza, byatumye uyu muyobozi asaba abari bitabiriye ibirori kuzagira uruhare mu gufasha ab’abakene cyane byananiye. Kuzafasha aba bakene na cyo ni igkorwa cy’ubutwari.
Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’Akarere ka Huye, na we yunze mu rya Bizimana, maze abwira abari mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari ati « Buri wese atekereze ku butwari bwaranze abakurambere, atekereze ku ntwari zashyizwe mu byiciro bitandukanye by’intwari, maze yibaze ati ‘ese njyewe mbarizwa he? Igihe nzaba ntakiri kuri iyi si, nzaba ndi mu kihe cyiciro? ‘ »
Yunzemo agira ati « Buri wese yisuzume arebe icyo ari kumara, arebe icyo ari gukora, umurage ari gusigira abana, urubyiruko, kugira ngo u Rwanda rukomeze rugwize intwari. »
Uyu muyobozi w’Akarere ka Huye kandi yashishikarije urubyiruko gutangira ibikorwa by’ubutwari uko bangana ubungubu, badategereje kuzasaza, kuko ubutwari budasaba imyaka myinshi.
Yagize ati « bimwe mu biranga intwari ni ubunyangamugayo, ubupfura, gukora, kujya inama, gukorera ku ntego. Bisaba ko ubitangira kare, ukiri mutoya, ukiri umusore, wamara no kubyara ukabitoza n’abawe, abo muturanye, abo mukorana, …. »
Urubyiruko rwiganjemo urwiga mu mashuri yisumbuye rwari rwaje kwizihiza umunsi w’intwari, na rwo rwiyemeje gutangira ibikorwa by’ubutwari hakiri kare.
Ihumure Muganga Delphine wiga mu mwaka wa gatanu mu rwunge rw’amashuri rw’indatwa n’inkesha ati « ibikorwa by’ubutwari nsabwa kuri ubu ni ukwiga cyane kuko ari byo bidutegurira ejo hazaza, nkagaragaza ikinyabupfura, ubumwe na bagenzi banjye, nkanabakangurira kwiyubaha no gukunda igihugu. »
Sugira Rodrigue wiga kuri Groupe Scolaire Gatagara mu mwaka wa gatandatu na we ati « nzakomeza kwiga ngire aho ngera. Mu gihe nzaba nkiriho, sinzatuma jenoside yongera kubaho mu Rwanda. Ubwicanyi buri mu bidindiza ubukungu bw’igihugu. »
Nta gushidikanya ko ibikorwa byiza uru rubyiruko rwimirije imbere, nirubigeraho, bizatuma rusiga inkuru nziza imusozi.
The post Nta cyiza nko gusiga inkuru nziza imusozi appeared first on News of Rwanda.