Kenshi unsanga iyo umuyobozi wo mu nzego zo hejuru yasuye abaturage, umwanya munini uharirwa kumva ibibazo by’abasuwe. Ibi bigatuma abaturage barushaho kugirira icyizere inzego zo hejuru kuko akenshi uruzinduko rwazo rujya kurangira bimwe mu bibazo byabonewe umuti.
Abaturage bo mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, bemeza ko buri gihe iyo basuwe n’umuyobozi wo hejuru nka Guverineri, ngo ajya kugenda ibibazo byinshi biba byarananiranye byamaze gukemuka.
Ndetse ngo n’ibyo adekemuye asiga abishinze izindi nzego zigomba kubikurikirana bigahita bikemurwa ako kanya.
Ibi abaturage bakabishingiraho bibaza impamvu ibibazo byabo bigomba gupfukiranwa bikazakemuka ari uko basuwe n’umuyobozi.
Akenshi usanga bimwe muri ibyo bibazo bikunze kudakemurwa n’inzego z’ibanze bikagomba gukemurwa n’abandi bayobozi, biba bishingiye ku masambu, n’indi mitungo.
Mukabahire Claudine, ni umwe mu baturage baherutse gukemurirwa ikibazo na guverineri w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse mu ruzinduko aherutse kugirira muri uyu murenge wa Mwendo.
Claudine avuga ko yari afite ikibazo yari amaranye imyaka Ine yarirukanse mu nzego zose cyaraburiwe umuti.
Ariko ngo agashimishwa n’uko Guverineri yahageze rimwe gusa ikibazo cye kigakemurwa nta yandi mananiza amugezeho nka mbere.
Iyo hari ibibazo bidakemuwe n’abayobozi, ako kanya bahita babishinga inzego zizabikurikirana
Ibi kandi binakunze kugaragara cyane nk’iyo perezida wa Repebulika Paul Kagame yasuye ahantu, aho usanga abaturage baba babukereye kenshi bazanywe no kubaza ibibazo biba byaraheze mu nkiko ndetse no mu zindi nzego.
Aha naho niko bigenda, kuko ibibazo byinshi bikemurirwa aho, na Perezida, ibindi agasiga abishinze inzego zizabikurikirana.
Ibi bigatuma iyo abaturage bumvise ngo bagiye gusurwa n’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru, bishimira ko ibibazo byabo bigiye gukemurwa.
Tags for promotion: people-problems-resolution-leaders-decentralization
The post Ruhango: gusurwa n’abayobozi, Abaturage babibona nk’umuti w’ibibazo byabo appeared first on News of Rwanda.