Kimwe n’ahandi mu gihugu, kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/02/2013, mu karere ka Nyamagabe habereye umuhango wo kwizihiza umunsi wahariwe kuzirikana intwari z’igihugu ndetse n’ibikorwa by’ubutwari byaziranze, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Buruhukiro ku rwego rw’akarere.
Mu ijambo ry’umuyobozi w’akarere wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Mugisha Philbert, yabwiye abaturage b’umurenge wa Buruhukiro ko bakwiye gushimira intwari zaharaniye ko u Rwanda rugera aho rugeze ubu, bakazirikana ibyo zaharaniye kandi bakaba aribyo bakwiye gushingiraho.
Mugisha yagize ati: “Hari intwari zakoze ibikorwa by’agatangaza, birimo ubwitange bukomeye byanatumye uyu munsi dufite ijambo twese, tubashije kwicara ahangaha dutekanye. N’ubwo bamwe muri bo batanze ubuzima bwabo ariko ibyo baharaniraga byagezweho kandi nicyo intwari bivuze”.
Abaturage bitabiriye uyu muhango bibukijwe ibyiciro by’intwari z’u Rwanda uko ari bitatu; Imanzi, Imena n’Ingenzi ndetse banagezwaho amateka n’ibikorwa by’ubutwari by’izo ntwari byashyizwe muri ibi byiciro.
Umuyobozi w’akarere wasobanuye ko buri muntu wese ashobora gukora ibikorwa byatuma aba intwari yaba muto cyangwa se mukuru, ngo apfa kuba yabyiyemeje kandi abishyizeho umutima.
“Ibikorwa by’ubutwari aribyo biganisha ku kuba intwari ni ibya buri wese ashobora kuba yabiharanira akabigeraho, cyane abakiri batoya babyiyemeje yewe n’ukuze byose birashoboka”, Mugisha.
Yabibukije ko umuntu atari we wimenya ko ari intwari ahubwo ibikorwa bye aribyo bimushyira mu cyikiro cy’intwari.
Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rwari rwitabiriye uyu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana intwari z’ u Rwanda n’ibikorwa byaziranze, rwatangaje ko ruzigiraho kugira ngo narwo ruzabashe gutera ikirenge mu cyazo rukora iby’ubutwari.
Renzaho Damascène wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yagize ati: “(Kwibuka intwari) numva bimfitiye akamaro kuko binyigisha gukunda igihugu, ngakura nitwara neza kugira ngo nange nzagere mu rugero rwabo”.
“Mbigiraho ko babaye intwari bakitanga bakemera kumena amaraso yabo, mbyigiraho guharanira kugera ku butwari”, Mukeshimana Marie Goreth.
Abaturage bo muri uyu murenge wa Buruhukiro batangaza ko bashimira intwari zaharaniye kugeza u Rwanda aho rugeze ubu, bakaba bashimira ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho haba mu buhinzi, ibikorwa remezo n’ibindi.
Ibikorwa by’ubutwari byabayeho na kera u Rwanda rukiyoborwa n’abami kuko mu ntwari twibuka harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, wateje imbere u Rwanda mu buryo bugaragara, imibereho myiza y’abanyarwanda , akaba yaranarwanije ikintu cyose cyagombaga gutera ubucakara ahubwo yita ku bumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Ku butegetsi bwa Kayibanda Gregoire, hibukwa intwari Rwagasana Michel waje kwitaba Imana aguye muri gereza kubera kurwanya ivangura ry’amoko. Mu gihe cyo kubohora u Rwanda, hibukwa intwari nyinshi zirimo General Major Fred Gisa Rwigema, umusirikari utazwi uhagarariye abandi basirikari baguye cyangwa se bashoboraga kugwa ku rugamba rwo kubohora igihugu, Agatha Uwilingiyimana warwanyije politiki y’ivangura ku ngoma ya Habyarimana Juvenal, ndetse na Félicité Niyitegeka wanze kwitandukanya n’abatutsi bari bamuhungiyeho akaza no gupfana nawe.
Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 nabwo hagaragaye intwari z’ Abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu wisumbuye mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange ubwo ku wa 18/03/1997, batewe n’abacengezi bari bagizwe n’interahamwe babasabye kwitandukanya bakurikije amoko yabo. Abo banyeshuri barabyanze nyuma umubare munini muri bo uricwa.
The post Nyamagabe: N’ubwo hari intwari zahasize ubuzima, ibyo zaharaniye byagezweho- Mugisha. appeared first on News of Rwanda.