Abaturage bo mukarere ka Gicumbi baratangaza ko kuri bo inkotanyi zose ari intwari kuko zabakoreye ibikorwa bikomeye mugihe cy’urugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa1/2/2013 ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari, bamwe mubaturage bavuze ko kuribo nk’abaturage ba Gicumbi inkotanyi zose bazifata nk’intwari kubera ibikorwa zabakoreye mugihe cyo kubohoza u Rwanda.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mubabonye inkotanyi zikigera mu Rwanda SEKARYONGO Jean Marie Vianney yatangaje ko nubwo kuri uyu munsi bibuka intwari zitangiye u Rwanda mu izina ry’abanya Gicumbi bamutumye ko inkotanyi zose bazifata nk’intwari kubera ibikorwa by’indashyikirwa babakoreye mu gihe cy’intambara yo kubohoza igihugu.
Yavuze ko zabafashije zikabahuriza hamwe zikabarindira umutekano aho kubahungabanya , ubu bakaba bibuka ndetse banashimira intwari zabohoje u Rwanda kuko bamaze kugera kuri byinshi mu bukungu, imiyoborere myiza, ndetse n’imibereho yabo ikaba imeze neza kandi babikesha intwari bityo n’ubwo hibukwa izitangiye abantu, bo nk’abanya Gicumbi baribuka ubutwari bw’inkotanyi muri rusange kuko ibyo bagezeho biva kubutwari bwabo.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi MVUYEKURE Alexandre atangaza ko impamvu akarere ka Gicumbi kahisemo kwizihiriza uyu munsi mu mudugudu wa Karambo mu kagari ka Gishambashayo niho inkotanyi zacumbitse zikimara kwinjira mu Rwanda mu rugamba rwo kubohoza igihugu bakomeza no mu bindi bice byo muri ako karere.
Akaba yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi ivuga “Ubutwari n’ishingiro ry’agaciro n’iterambere” akomeza asaba kuzirikana no gushimira intwari z’u Rwanda zabayeho mu bihe byashize, ibikorwa n’imyitwari byabaranze ndetse n’uruhare rwabo mu guhanga umusingi turimo twubakiraho nk’abanyarwanda, kandi tubigendeyeho aho u Rwanda rugeze hakaba hashimishije.
Yakomeje asaba abaturage bari bitabiriye ibi birori gushimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ukomeje kugaragaza no gutoza abanyarwanda indangagaciro y’ubutwari .
Uwari uhagarariye ingabo muri uyu muhango Captain Sam GAHIGI nawe yashimangiye ko ibyo abaturage bo muri Gicumbi bavuze ari ukuri kuko inkotanyi zifite amateka yihariye muri ako karere.
Ati “ ntagitangaje kuba abantu bashima umuntu bakamushyira mu cyiciro cy’intwari bitewe n’ibikorwa yabakoreye.”
Yasabye kuzirikana ubutwari ntagereranywa bwo kwitanga kugera aho batakaza ubuzima kugirango igihugu cy’u Rwanda n’abagituye bashobore kuva mu kaga barimo.
Yashimiye kandi abaturage bagaragaza umunsi ku wundi imyitwarire n’imikorere ya gitwari mu bikorwa byabo bagamije kwiteza imbere no guteza imbere urwababyaye , anabibutsa ko Ubutwari ari imwe mu ndangagaciro y’Abanyarwanda bityo buri wese akumva ko ari inshingano gukora uko ashoboye kugirango yiyubakemo ubutwari.
The post Gicumbi – ngo inkotanyi zose kuri bo n’intwari appeared first on News of Rwanda.