Minisitiri Musoni Protais ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri avuga ko muri kamere y’Abanyarwanda habamo ubutwari. Gusa ngo ubwo butwari bushobora kutagaragara bitewe n’uko bwapfukiranwe n’umutima mubi.
Yabivuze tariki 01/02/2013 mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza, ahizihirijwe umunsi mukuru w’intwari ku rwego rw’intara y’uburasirazuba. Minisitiri Musoni yasabye abaturage ba Rwimishinya n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda urwango n’ingeso mbi, kuko bipfukirana ubutwari basanganywe.
Yagize ati “Intwari n’ubutwari biturimo, buri wese afite ubutwari muri we. Utekereje neza ugatekereza inyungu rusange, ubutwari butangira gusohoka. [Ubutwari] buturimo ariko bushobora kuzirikwa n’umutima mubi ntugire urukundo rw’abandi (…) umutima wawe wuzuye urwango, ntabwo waharanira inyungu z’abandi ngo byaba ngombwa unapfe”
Abaturage ba Rwimishinya n’Abanyarwanda muri rusange basabwe kugaragariza ubutwari bwa bo mu gukora cyane kugira ngo bagere ku iterambere. Ibyo minisitiri Musoni yabihuje n’insanganyamatsiko y’umunsi w’intwari muri uyu mwaka ivuga ko ubutwari ari ishingiro ry’agaciro n’iterambere.
Yavuze ko Abanyarwanda bubakiye ku butwari bw’Intwari z’u Rwanda barushaho kwihesha agaciro kandi bakagera ku iterambere rirambye.
Abaturage b’i Rwimishinya bavuze ko bishimira ibikorwa by’Intwari z’u Rwanda kuko aho zavanye abanyarwanda hari hakomeye nk’uko umukecuru witwa Gaudence Mukarushema yabidutangarije. Uwo mukecuru w’imyaka ikabakaba 80 ugereranyije avuga ko yagiye ahohoterwa kenshi mbere ya Jenoside azira gusa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko we abyivugira.
Yagize ati “Intwari zagize neza rwose zadukuye ahaga. Nigeze gukubitwa muri Ngenda bamena ijisho bambwira ngo ndi mushiki wa Kagame, ngo ndi agakotanyi kagenda imitsindo y’Inkotanyi, ariko Intwari z’u Rwanda zaradutabaye”
Uwo mukecuru avuga ko iyo umunsi w’intwari ugeze yibuka akarengane yigeze kubamo, ariko Inkotanyi zikakamuvanamo kuko zamugaruriye mu cyahoze ari Gikongoro ubwo yari ahunze zimubwira ko zizanye amahoro mu Rwanda.
Mu kwizihiza umunsi w’Intwari minisitiri Musoni n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Dr. Alexis Nzahabwanimana, bifatanyije n’abaturage b’akagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza n’ab’akagari ka Gakenke ko mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Kagatsibo, mu muganda wo gukora ikiraro gihuza utwo tugari twombi.
Yasabye abo baturage kurushaho kurangwa n’umurava muri byose bakazanagera ku bindi bikorwa byinshi nyuma yo kuzuza icyo kiraro.
The post “Buri munyarwanda afite ubutwari ariko bushobora gupfukiranwa n’umutima mubi” – Minisitiri Musoni Protais appeared first on News of Rwanda.