Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 3624 articles
Browse latest View live

Ngororero: Icyo abaturage batekereza ku Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

$
0
0

Ku matariki ya 13 na 14 Ukuboza uyu mwaka nibwo i Kigali habaye inama y’igihugu y’umushyikirano kunshuro ya 10. Iyo nama yahuje abanyarwanda n’abanyamahanga bagera ku 1000 yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Nk’uko biteganywa n’ingingo y’168 mu itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda, iyi nama iba igamije kuganira kubuzima bw’igihugu, no gukemura ibibazo abaturage bafite muri rusange, aho buri mwaka harebwa niba ibyo umushyikirano uheruka wemeje byaragezweho.

Mumwaka washize, imyanzuro 27 niyo yari yafashwe kandi ikaba yarashyizwe mubikorwa nkuko byatangajwe na minisitiri w’intebe w’u Rwanda. Muri iyo nama, abaturage baba bahagarariwe n’abayobozi batandukanye kugera kurwego rw’akarere, ariko nabo bakagira uburenganzira bwo kwitabira cyangwa gutanga ibibazo, ibitekerezo n’ibyifuzo munzira iyo ariyo yose yashoboka.

Abaturage bo mu karere ka Ngororero babibona bate?

Nubwo hari bamwe bavuga ko batazi icyo aricyo inama y’umushyikirano, ahanini bitewe n’uburyo babonamo amakuru cyangwa se ubushobozi bwo kubyumva bitewe n’icyiciro barimo, benshi mubo twaganiriye bashima urubuga abaturage bahabwa bakivugira ibibari kumutima.

Icyo abaturage batekerezaHakizimana Evariste wo mu karere ka Ngororero avuga ko yishima iyo yiyumviye umuturage avuga ikibazo cye akibwira perezida wa repubulika n’isi yose. Agira ati “burya hari ibyo ba maire bashobora kubeshya. Tubyumvise twahamagara maze bakibonera”. Iki ni kimwe mubyo abo twaganiriye ubwo bari mu nama rusange yarimo abasaga 150 bishimira.

Abo twaganiriye bari mu cyiciro cy’abantu batize amashuli yisumbuye, bavuga ko kuba abayobozi b’uturere baba bari muri iriya nama nabyo ngo ni iby’igiciro, kuko ngo bagiye bibonera uko uwo batunze agatoki yisobanura bakanyurwa. Gusa ngo bakwiye kongera inshuro bagera mu baturage mbere y’iriya nama maze bagakusanya ibitekerezo, ibibazo n’ibyifuzo bihagije.

Igitekerezo kiva kubantu bize cyangwa bakora imirimo bahemberwa (abafite abakoresha) ngo ni uko iriya nama yajya iba mumpera z’icyumweru (weekend) kugira ngo buri wese abashe kuyikurikirana kuko hari abatabishobora.

Ikindi cyifuzo ngo ni uko hazashakwa uko inama yajya ibera ahantu hagari kurenza aho ibera ubu maze abashaka kwitabira ntibagire ikibazo cyo gukurikirana inama bahari, kuko ngo byafasha mukwemeza amahanga ko mu Rwanda hari demokarasi n’ubwisanzure bihagije.

 

 

 

 


Intore zo ku rugerero mu karere ka Rulindo zasoje itorero zisabwa kwirinda ibiyobyabwenge

$
0
0

Intore zo ku rugereroKuri uyu wa mbere tariki ya 17/12,nibwo urubyiruko rwari rumaze iminsi mu itorero ry’igihugu rwasoje.

Umuhango wo gusoza izi ngando ukaba wabereye mu kigo cya IBB (institut Baptiste de Buberuka) ,ikigo giherereye mu murenge wa Base,akarere ka Rulindo.

Mu magambo,imbyino,imivugo byahavugiwe, byose byagarukaga ku gushima Leta yagaruye itorero ry’abanyarwanda,ngo kuko urubyiruko rusanga ari ho honyine ,umunyarwanda  ashobora kumenyera ibintu byinshi birebana n’igihugu cye.

Mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu izi ntore za Rulindo zimaze  mu itorero,zivuga ko zahigiye byinshi birimo kumenya amateka y’igihugu,kumenya uko intore yishakira ibisubizo zidateze amaso ku nkunga,kumenya ibibi bya ruswa n’uburyo bwo kuyirwanya, n’ibindi byinshi.

Mu gihe zari mu itorero kandi intore za Rulindo zaranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa ,birimo kuba zarafashije bamwe mu baturage batuye umurenge wa Base, mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere.

Aha intore zikaba zarafashije abasigajwinyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa kiruri,akagari ka Rwamahwa,kubaka uturima tw’igikoni, mu rwego rwo kwigisha guhinga imboga ,kugira ngo batandukane n’ibibazo by’imirire mibi.

Mu ijambo ry’umuyobozi w’akarere watanze impanuro nyinshi,yabwiye uru rubyiruko ko ari bo mbaraga z’igihugu. ko bagomba kwitwara neza,kugira ngo bazavemo abayobozi baganisha igihugu ku byiza gusa.

Yababwiye kandi ko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge ,bakanabirinda abandi ,ngo kuko n’izina ryabyo ubwaryo,rirabivuga.

Yagize ati”Ibiyobyabwenge ni bibi ni ibintu nyine biyobya ubwenge.iyo ubwenge bwayobye byose biba byapfuye burya na nyirukubikoresha aba yarapfuye ahagaze.Ni mwe bwenge bw’igihugu,ni mwe mugomba kugikorera, kuko ni namwe mufite imbaraga,mugomba kuba kuri abantu bazima.

Abayobozi babanye n’izi ntore mu gihe zimaze mu kigo cy’ishuri cya IBB, ,bashimye cyane imyitwarire myiza n’ubwitange byaranze uru rubyiruko.Bakaba bavuga ko nta gushidikanya uru rubyiruko ruzubaka igihugu cyabo .

Uru rubyiruko rukaba rwijeje umuyobozi w’akarere ka Rulindo kumufasha kuyobora abaturage bagatuye ,rubagezaho gahunda nziza za guverinoma no kumufasha guhindura imyunvire ya bamwe idahwitse.

 

 

 

Muhanga: Minisitiri Murekezi arasaba urubyiruko kwitabira gahunda nshya ya leta y’imirimo y’amaboko

$
0
0

Minisitiri Murekezi arasabaMinisitiri w’umurimo n’abakozi ba leta, Anasitase Murekezi arasaba urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye  kuzitabira imirimo rusange  y’amaboko  mu rwego rwo guteza imbere igihugu.

Ibi Mininitiri akaba yabisabye uru rubyiruko ubwo yasozaga itorero bakoreraga mu karere ka Muhanga.

Ibikorwa bizajya bikorwa n’uru rubyiruko, ni ukurwanya  isuri no kubakira abatishoboye, mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’igihugu ndetse n’iry’abagituye. Iyi akaba ari gahunda nshya ya leta y’ibikorwa bitandukanye.

Minisitiri kandi akomeza asobanura ko muri ibi bikorwa badakwiye kubura mu byo kwigisha abanyarwanda gusoma no kwandika ndetse nabo ubwabo bakirinda kwicara gusa ntacyo batezemo ahubwo bagashaka uburyo bakwihangira imirimo.

Minisitiri yongeraho ko iyi mirimo nibajya bayikora izabafasha nabo ubwabo kuko izatuma bafunguka mu mutwe ndetse bakanakura mu mitekerereze; ibi bikazabafasha mu gihe bazaba batangiye kaminuza cyangwa bagiye mu kazi.

Minisitiri Murekezi avuga ko iyi mirimo y’amaboko izafasha igihugu kuko ngo hari iyo bashyiragamo amafaranga aturutse mu ngengo y’imari ariko ubu ngo bizafasha kuko ayo mafaranga atazongera gutangwa.

Urubyiruko narwo ruvuga ko rwiteguye kugaragaza uruhare rwarwo mu kwiyubakira igihugu. Ikindi kandi ruvuga ko bitagoranye, kuko ruzajya rukora iyi mirimo mbere ya saa sita kandi hafi yo mu rugo nyuma rukabona umwanya wo gufasha  ababyeyi.

Imirimo rusange y’ubwitange ku banyeshuri baragije amashuri yisumbuye, iteganyijwe gutangirana n’ukwezi kwa mbere kwa 2013. N’ubwo abanyeshuri barangije segonderi basanga iyi mirimo ibafitiye akamaro kandi izajya inakorerwa hafi y’aho batuye, baracyagaragaza imbogamizi z’uko nta nyoroshyarugendo n’ifunguro bazajya bahabwa mu gihe harimo bamwe bazanzwe bibana cyangwa se bafite barumuna babo baba bagomba kwitaho.

 

 

 

Gicumbi – urubyiruko rurasabwa kwitabira akazi no kwitangira igihugu

$
0
0

 

HAREBAMUNGU Mathias n’umuyobozi w’Akarere bari gusoza itorero

HAREBAMUNGU Mathias n’umuyobozi w’Akarere bari gusoza itorero

Umunyamabanga wa Leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye HAREBAMUNGU Mathias yasabye urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi kwitabira akazi no kwitangira igihugu nk’uko byahoze mu muco nyarwanda  kandi ko kuba intore ari ukuba ipfundo ry’amajyambere.

Ibi HAREBAMUNGU yabisabye urubyiruko kuri uyu wa mbere tariki 17/12/2012, mu muhango wo gusoza Itorero ry’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye, ryaberaga mu murenge wa Byumba.

Yabasabye guharanira kutavogerwa no kwihesha agaciro badateze amaboko  ku kimuhana kuko kaza imvura ihise ahubwa bakishakamo ibisubizo.

Intore nazo zikaba ziyemeje kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu, kwihesha agaciro, gukunda umurimo no kwigira ndetse na kirazira zo kudasindagizwa, kumena amaraso, kugambana no kutarangwa n’amacakubiri bikazabafasha gushyira mu bikorwa imihigo bahize.

Intore 1413 nizo zirangije gutozwa zongerewe mu mubare w’inyemezamihigo z’akarere ka Gicumbi zikaba zirangije gutozwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu aho zahabwaga amasomo ajyanye na gahunda za leta no kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

 

 

GISAGARA: MU ITORERO BASOBANURIWE URUHARE RWABO MU KWICUNGIRA UMUTEKANO

$
0
0

Abanyeshuri basoje amashuri y’isumbuye bo mu karere ka Gisagara, itorero ry’igihugu bavuyemo ryabahuguye byinshi birimo n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano. Bavuga ko byabagiriye akamaro cyane kuko mbere bamw muri bo batabihaga agaciro bumva ko bifite abandi bireba cyane cyane abakuze, ariko ubu ngo bamaze kumenyako umutekano ntawe utareba ndetse bo by’umwihariko kuko bagifite imbaraga.

MU ITORERO BASOBANURIWEGuhera tariki ya 30 ugushyingo kugera kuri 17 ukuboza, 2012 ubwo aba banyeshuri abatangiraga guhugurwa mu itorero, bagiye bahabwa inyigisho nyinshi zitandukanye zigamije kubafasha mu buzima bwa buri munsi, batera imbere ndetse bakanateza imbere igihugu muri rusange. Bongeye kwibutswa ko imbaraga zabo zikenewe mu kubungabunga umutekano, aho bazirinda ibiyobyabwenge ndetse bakanafasha inzego z’umutekano kugaragaza aho byabonetse, haba mu kurinda umutkano muri rusange aho batuye ndetse no guhugura abaturanyi batarabyumva neza.

Spt Fred SIMUGAYA uhagarariye polisi muri aka karere yashishikarije abari gutozwa kuzaba abagabo bagaharanira iterambere ry’igihugu kandi ibi bikazagerwaho ari uko hari umutekano.  Yagize ati: “nta terambere ryagerwaho tudafite umutekano kandi si uwa Polisi gusa ahubwo, ni ngombwa kumva ko ari uwa buri wese. Ibi biradusaba gushyira hamwe tugasenyera ku mugozi umwe kuko burya amenyo ashyize hamwe amena igufwa.”

Mu kubungabunga umutekano yababwiye ko bagombwa no kwitwara neza, bakaba intangarugero muri byose, kandi bakitabira kwiga bakagera ku rwego rwifuzwa bityo bagatanga umusanzu mu kubaka Igihugu bashyitse kandi bagakora bakiteza imbere.  Yabashishikarije kudasuzugura umurimo ahubwo bakitabira kwiga imyuga no guhanga udushya tugamije iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.

Pierre Mukunzi umwe muri aba banyeshuri we avuga ko mbere yumvaga ikibazo cy’umutekano kitamureba, ko hari ababishinzwe babihemberwa, ko we ntaho akwiye guhurira nabyo kandi ko binakora abantu bakuru gusa b’abagabo. Ariko ngo nyuma y’inyigisho bahawe na polisi, yumvise ko buri munyarwanda wese umutekano umureba cyane cyane ab’urubyiruko bakibashije kandi banabasha kumnya amakuru menshi atandukanye.

Abanyeshuri bose mu karere bitabiriye itorero bagera kuri 797, bakaba baranagiranye imihigo n’akarere izasuzumwa nyuma y’amezi atatu.

 

 

 

Karongi: When cooked maize seeds taste like chicken

$
0
0

 

Some of the 871 students that completed two and half week civic education in Karongi district

Some of the 871 students that completed two and half week civic education in Karongi district

 Senior six leavers who attend the National Civic Education programme in Karongi district explained why they nicknamed cooked maize seeds ‘chicken’.

 

Students revealed this to the www.newsofrwanda.com on December 17th 2012, during the closing ceremony of Ingando (national civic education program).

 

Cooked maize seeds mixed with beans make the most served dish to the students that attend this program after completing senior six.

 

“Cooked maize seeds are nutritious and give strength to carry out activities required during civic education programme,” explains students leader

Another one adds: “We call this meal chicken because it’s delicious and makes us feel satisfied for long.”

Apart from youth in Ingando, soldiers too call it chicken and others eggs. When you analyze it, the name is worthy because after this meal, one goes for long hours without hunger feeling.

Cooked maize seeds were the only meal that FPR soldiers fed on during the struggle to liberate Rwanda.

 

Musanze – Abarangije itorero biyemeje kubera urumuri bagenzi babo

$
0
0

Musanze - Abarangije itoreroAbasore n’inkumi bagera kuri 551 bashoje itorero ry’igihugu kuri site y’ikigo cy’amashuri yisumbuye APICUR, mu karere ka Musanze, ziravuga ko zigiye kubera bagenzi bazo batabashije guhabwa aya masomo muri bagenzi babo.

Uru rubyiruko, rwavuze ko rugiye kuba ababibyi b’indangagaciro na kirazira, bigishijwe muri gahunda y’itorero, bemerera abari aho ko batazigera bitwara nabi, dore ko bazaba babana n’abandi barimo abataragize amahirwe yo kugera mu ishuri.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, madame Mpembyemungu Winifrida, yashimiye aba banyeshuri kubera imyitwarire myiza rwagaragaje, ndetse n’ubushake mu kumenya amateka n’umuco by’igihugu.

Yashimiye kandi ababyeyi b’aba banyeshuri, kuba b arabemereye kuza guhabwa inyigisho zijyanye n’amateka, umuco ndetse n’iterambere ry’igihugu, zizabafasha mu guhinduka abanyarwanda bafitiye igihugu akamaro.

 

Nyamasheke: Security tightened at Lake Kivu ports

$
0
0

 

To tighten the security, measures have been taken to follow up poor security reports on lake Kivu ports due to crossing Congolese into Nyamasheke district.

To tighten the security, measures have been taken to follow up poor security reports on lake Kivu ports due to crossing Congolese into Nyamasheke district.

To tighten the security, measures have been taken to follow up poor security reports on lake Kivu ports due to crossing Congolese into Nyamasheke district.

This was resolved on December 18th 2012 during the security general meeting in Nyamasheke district. Participants said security is tight but measures should be taken to tighten it more.

During the meeting, security of the ports at Lake Kivu neighboring Nyamasheke district was tackled. These ports are used by Congolese who come from Ijwi Island to attend the markets.

Though they are not authorized enter and exit posts, policies were put in place to govern the ports so that whoever uses them is registered.

The mayor of Nyamasheke, Jean Baptiste Habyarimana asserts that follow up on the ports is among the measures to work with residents in keeping security.

Nyamasheke district borders with RDC especially Ijwi Island, and Congolese come to this place to attend the markets using different ports known to local leaders.

The meeting attracted the mayor of Nyamasheke district, Jean Baptiste Habyarimana, Police and Defense officials, all sector executive secretaries of Nyamasheke and other security concerned authorities in the district.

The Chief Inspector of Police in Nyamasheke district, CIP François Segakware and Chief of Defence in Nyamasheke and Rusizi districts, Colonel Jean Bosco Rutikanga also confirmed that there is security stability in this place but they should keep on guard.

 

 


Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo gukaza umutekano mu minsi mikuru.

$
0
0

NyamagabeDist

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe yateranye kuri uyu wa mbere yafashe ingamba zo gukaza umutekano muri iyi minsi mikuru kugira ngo umutekano w’abaturage n’ibyabo ubashe kubungwabungwa mu gihe baba bari mu byishimo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangaje ko iyi nama yafashe umwanzuro wo gukangurira abaturage kwicungira umutekano bafatanije n’inzego z’umutekano bakora amarondo, bagatanga amakuru ku gihe ku bishobora guhungabanya umutekano, ndetse no kumenya abinjira n’abasohoka mu midugudu cyane muri izi mpera z’umwaka abantu baba batembera,

Umuyobozi w’akarere avuga ko iminsi mikuru itarimo umutekano nta cyo yaba imaze mu gihe umuntu yakwishima ariko umutekano we ukaza guhungabana.

“Mpu mpera z’umwaka abantu bakunda kwisanzura, iba ari iminsi mikuru, ariko na none iminsi mikuru itarimo umutekano ntacyo byafasha uwishimye bigasoza akorewe urugomo. Abantu bishime ariko bamenye ko umutekano ukenewe buri wese abe ijisho rya mugenzi we”.

Abafite utubari basabwe kugira uruhare mu gutuma umutekano ugenda neza mu minsi mikuru kugira ngo abakiriya babo babashe kwishima mu mutekano.

Izi ngamba zafashwe kandi ngo ntizizashyirwa mu bikorwa mu migi gusa ahubwo ngo no mu giturage hirya no hino bizashyirwamo ingufu.

Abayobozi ku nzego zitandukanye basabwe guhanahana amakuru n’abaturage mu rwego rwo kubumbatira umutekano.

Iyi nama kandi yanagarutse ku kubungabunga ibidukikije aho yasabwe ko hashyirwa imbaraga mu kubungabunga amashyamba nka pariki ya Nyungwe ndetse n’ibisi bya Huye.

Muri rusange ngo mu kwezi kwa cumi na kumwe umutekano wari wifashe neza n’ubwo hatabuze ibikorwa bigaragara biwuhungabanya, ku isonga hakaba haraje ubujura, gukubita no gukomeretsa, impanuka n’ibindi bitandukanye.

 

 

 

Breaking News : RPF celebrates Silver Jubilee Anniversary

$
0
0

Breaking news : RPF celebrates Silver Jubilee Anniversary

RPF Silver Jubilee Celebrations: We will not turn back – Kagame

$
0
0

We will not turn back – Kagame

President Paul Kagame has said that the Rwanda Patriotic Front (RPF) party will continue focusing on its mission of liberating Rwandans in all social, political and economical aspects of life, on which the party was formed.

The President was addressing thousands of Rwandans gathered at Amahoro National Stadium to celebrate 25 years since the RPF ruling party was formed.

The well attended  event was also graced by the President of Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, The Ethiopian Prime Minister Hailemariam Desalegn among other leaders from Africa and beyond.

In his address, Kagame reminded Rwandans of the history of the party and the reason of its formulation- and said they took arms to fight the prevailing government with intensions to liberate Rwandans from the former government that failed to negotiate on issue of restoring democracy, and instead denied citizens of their rights and instilled divisions and injustice.

“We are still the same people and we are capable of going back to those foxholes (Indaki), to fight for the truth, rights and our dignity. We are the same people, who cannot be hampered by lies and craftiness. We cannot be put down by lies- impossible,” said Kagame.

“This is why Rwanda, spearheaded by RPF-Inkotanyi, will continue to build a united nation, on our own grounds- so that, for our nation, even though this will take long but won’t get stuck to reach to the development we desire. Even with these hazards I have talked about; we will only be delayed but will not be stopped from heading to wherever we are going.”

We will not turn back – Kagame2

The Head of State also noted that the current progress could have not been achieved if it was not for profound policies, taken by the RPF led government, to give equal opportunity to all- in education, health, labor, and women empowerment –of which they deserve, and the youth- to take their right place so as to become leaders of today, but especially the future.

He also pointed out the programs of promoting capacity of people living with disability and the promotion of the private sector and improvement of the investment climate in Rwanda, as a way of attaining development.

“It is evident that there is progress. Poverty is gradually reducing at a good rate, and the wealth of Rwandans has increased. Even in the hardest times, the RPF party didn’t give up, and won’t give up even in the future on its mission.

Instead the party continued collaborating with Rwandans to make its contribution, so that the suitable social welfare for all Rwandans should be sustained. Now that the RPF party has come of age, it will continue to putting national interests and capacity building at the forefront of everything else.”

He said that such attitude enables open debates, sharing ideas which will bring about the change needed and outcomes that every Rwandan agrees on. Kagame told Rwandans that the journey ahead is still a long one but there won’t be any giving up on the goals.

We will not turn back – Kagame3

“The youth, who were born after the birth of RPF have now become old enough and had the opportunity to grow well unlike the party which begun running before crawling, because of the times in which the party was born.

The youth of today are for RPF-Inkotanyi and for the nation- they must take the nation to another level because the ground has been leveled and what remains is to build the nation because opportunities are at large.”

We will not turn back – Kagame4

In order to speed the growth of Rwanda, Kagame said that RPF is ready to work with all political parties and other nations to work for the dignity of its people and the nation. He said that Africans have every resource and everything they need but have to strive to attain want they want.

“We have to struggle for the level by ourselves and no one will take us there, but us. This day should remind us where we are coming from and be a reminder of the struggle of dignity because the struggle for dignity and development for all Rwandans and other nations is still ongoing.”

 

 

Abadepite bagiye kuvuganira abana bugarijwe n’ibibazo mu nkambi ya Kigeme

$
0
0

abana b’impunzi bo mu nkambi ya kigeme

Itsinda ry’abasdepite bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko, tariki 19/12/2012,  basuye abana b’Abanyekongo bari mu nkambi ya Kigeme iri mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bemeza ko bagiye kubavuganira ku bibazo bafite.

Ibibazo by’ingutu byagaragajwe ni nko kuba abana bato batabona ifunguro ryuzuye ryo kubatunga mu gihe iwabo babonaga amata ahagije, ubu ifu y’imvange ya Soya, ibigori n’amasaka bahabwa ikaba idahagije kandi igahabwa abana bato cyane gusa.

Harimo kandi ibibazo by’abana babana n’ubumuga batabona insimburangingo, ndetse n’abandi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga badafite uburyo bwo kwiga.

Abana bavuye muri Kongo bararenze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye nabo ngo ntiborohewe no kubona uburyo bwo kwiga kuko muri iyi nkambi hazigirwamo imyaka icyenda y’uburezi bw’ibanze, naho abarengeje igihe cyo kwiga bakaba basaba ko bakwigishwa imyuga bityo ikabafasha gushaka icyababeshaho mu buhungiro.

Abana bahagarariye abandi bagaragaje ko muri iyi nkambi hari abana bibana bonyine bityo bakaba badashobora kujya kwiga kuko nta wundi muntu wo kubitaho ngo babe bava ku ishuri basanga hari icyo babateguriye.

Hari abahohotewe mu nzira igana ubuhungiro bakaba batwite abandi barabyaye, abadafite imyenda yo kwambara n’ibindi bitandukanye.

Muri iyi nkambi hagaragaramo kandi ihohoterwa rikorerwa abana ahanini biturutse ku muco w’Ababenyekongo utandukanye n’uwo mu Rwanda nko kubakubita bikabije no gushyingirwa bakiri bato.


Inkambi ya Kigeme irimo impunzi zisaga ibihumbi 14, kandi 60% ni abana

Minisiteri ifite gucunga ibiza n’impunzi mu nshingano zayo n’abafatanyabikorwa bayo bagaragaza ko bari kugerageza gukemura ibi bibazo nko gukora ubukangurambaga butandukanye, gusobanura amategeko y’igihugu no kugerageza gufasha aba bana muri ibi bibazo.

Gusa mu bijyanye n’ihohoterwa bigaragara ko hakiri inzira ndende kuko imico itandukanye hakaba hagikenewe ubukangurambaga no gusobanura amategeko y’u Rwanda.

Iri tsinda ry’abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza ryashimye ko hari ubushake mu gukemura ibi bibazo ku nzego zose haba ku ruhande rwa Leta, abafatanyabikorwa ndetse n’impunzi.

Basabye izi mpunzi kwihanganira ubuzima bubi babayemo ngo kuko leta y’u Rwanda nta cyo izabima igishoboye kandi n’Abanyarwanda bakaba bifatanije nabo.

Hon. Depite Mwiza Esperance, uyobora komisiyo y’imibereho myiza yijeje izi mpunzi ko igiye gukora ubuvugizi ku bibazo bagejejweho, ariko azisaba gukurikiza amategeko y’igihugu zirimo.

Abana basabwe kwiremamo ikizere

Mu kiganiro cy’umwihariko iyi komisiyo yagiranye n’abana bahagarariye abandi, yabasabye kwihanganira ubuzima barimo ntibiyandarike ngo bishore mu ngeso mbi y’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge, ahubwo bakwiriye kwiga bagaharanira kuzasubiza ababyeyi babo icyubahiro.

Abana basabwe kwiremamo ikizere kuko ubuhunzi buzashira ubuzima bugakomeza, bamwe muri aba badepite bakaba babahaye ubuhamya kuko nabo babaye imyaka myinshi mu buhungiro nka Hon. Depite Dr Rwabuhihi Ezechias ndetse na Hon. Depite Mwiza Esperance.

Inkambi ya Kigeme irimo impunzi zisaga ibihumbi 14, naho 60% bakaba ari abana.


 

 

 

Abana 29 b’Abanyarwanda batandukanye n’imiryango yabo muri Congo bagejejwe mu Rwanda

$
0
0

Abana b’Abanyarwanda bavukiye muri Kongo bakiriwe na CICR ikorera mu karere ka Rubavu

 

Abana 29 b’Abanyarwanda batandukanye n’imiryango yabo muri Congo bagejejwe mu Rwanda tariki 20/12/2012 n’umuryango utabara imbabare (CICR) ishami rishinzwe gushakira abana batandukanye n’ababo.

Abana bagejejwe mu Rwanda bose bavukiye muri Congo kuko umukuru afite imyaka 17 naho umuto afite amezi 6, bakaba bazanywe mu Rwanda bavuye mu kigo cya Don Bosco kiri Goma.

Umukozi wa CICR, Jean Damascene Ndayambaje, avuga ko abana baje babanje gushakirwa imiryango ababyeyi babo bakomokamo.  Abajijwe uburyo umwana w’amezi 6 yitwa Umunyarwanda yaravukiye muri Congo, avuga ko ari abana bavuka ku Banyarwanda baba muri Congo bamwe bitabye Imana amakuru agatangwa n’abaturanyi.

Ndayambaje avuga ko nta mwana uzanywa mu Rwanda hataraboneka umuryango we, bityo abana bazanywe bakaba bafite imiryango boherezwamo.

Uko ari 29 bagiye bakomoka mu turere tw’u Rwanda batandukanye ariko bamwe ntibazi Ikinyarwanda.

Rubavu: Abanyamakuru barigishwa uruhare mu gutuma Abanyarwanda batahuka mbere y’itariki ntarengwa

$
0
0

Umunyango mpuzamahanga Search for Common Ground (SFCG) taliki 17/12/2012 watangije amahugurwa y’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu kubashishikariza kumenyesha Abanyarwanda icyemezo cyo guhagarika ubuhunzi ku Banyarwanda bakiri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muryango ukorera mu Rwanda kuva muri 2008 uharanira ko itariki ntarengwa yo guca ubuhunzi yagera Abanyarwanda benshi bamaze kuva mu buhunzi kuko nyuma y’italiki 30/6/2013 abazaba bakiri mu buhinzi bazamburwa ubwo burenganzira kandi bari mu bihugu bitabahaye ubwenegihu.

Gatambi  Niyibizi Nicolas ukorera SFCG avuga ko guha amakuru ahagije abanyamakuru bishobora kugira impinduka ku myumvire y’abaturage bakiri mu buhunzi kimwe no gushishikariza abafite ababo gutahuka bikagabanya n’amakimbirane atera ubuhunzi.

Abanyamakauru bahamagariwe gusobanurirwa gahunda yo guca ubuhunzi iteganyijwe umwaka wa 2013 kuko abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire mu miryango mu gihe bafite amakuru bazi neza; nk’uko Gatambi  akomeza abisobanura.

Abanyamakuru bahabwa ayo mahugurwa nabo bemeza ko kwigishwa gukumira amakimbirane biri mu bica ubuhunzi kandi bashoboye kumva uburemere bw’ubuhunzi, cyane ko muri Congo habarirwa ibihumbi birenze ijana bikiri mu mashyamba kandi bidafite amakuru ahagije ku cyemezo cyo guca ubuhunzi.

Umuryango Search for Common Ground umaze iminsi usura uturere tumwe na tumwe wigisha abaturage uburyo abafite ababo bakiri mu buhunzi babahamagarira gutaha kugira ngo batazatakaza uburenganzira bw’ubwenegihugu bwabo.

 

Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje guhunga ihohoterwa bakorerwa n’ingabo za Congo

$
0
0

Impunzi z’abanyecongo zahungiye mu Rwanda tariki 19/12/2012

 

Kuwa gatatu tariki 19/12/2012 imiryango 30 y’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ivuga ko yavuye ahitwa Nyamitaba na Mushaki yahungiye mu Rwanda kubera ko ngo ihohoterwa n’ingabo za Congo ndetse n’umutwe wa Nyatura.

Izi mpunzi zivuga ko zihitamo guhungira mu Rwanda aho guhungira ku buyobozi bw’aho batuye kubera ko ubuyobozi ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bitabitaho. Umwe yagize ati “”aho tuba nta buyobozi buhaba nta n’imiryango idusura ndetse na MONUSCO ntihagera.”

Tariki 18/12/2012 u Rwanda rwari rwakiriye izindi 135 z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Ubuyobozi bw’inkambi ya Nkamira buvuga ko ikibazo kiri kwiyongera birimo kunyagirwa kw’impunzi zikigera ku mupaka nkuko umunyamakuru wa Kigali Today yabisanze banyagirwa.

Kuva taliki 16/12/2012 impunzi z’Abanyekongo zirenga 350 zimaze kugera mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu.

 

 


Amerika nta bimenyetso ifite ko inkunga u Rwanda ruhabwa ruyikoresha mu guhungabanya umutekano muri Congo- Johnnie Carson

$
0
0

Johnnie Carson uwungirije umunyamabanga wa leta ushinzwe Afurika muri amerika

Uwungirije umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika muri Amerika, Johnnie Carson, taliki 11/12/2012 yateye utwatsi ubusabe bw’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu yasabaga ko u Rwanda rwakatirwa inkunga zose rugenerwa n’Amerika kubera uruhare rwarwo mu ntambara ibera muri Congo.

Agira icyo avuga ku ibaruwa yanditswe n’imiryango mpuzamahanga 14, Johnnie Carson yavuze ko Amerika itarabona ibihamya ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, ndetse akavuga ko guhagarikira u Rwanda inkunga atari ngombwa kuko batarabona inkunga zigenerwa u Rwanda arizo zikoreshwa mubyo ruregwamo.

Johnnie Carson avuga ko nta yindi ntumwa Amerika yashyiraho irenze  Albeit ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari, avuga ko miliyoni 195 zagenewe u Rwanda mu gihe gishize mu bikorwa by’ubuzima n’ubuhinzi byagaragajwe ko zikoreshwa neza kandi byagize aho bikura abantu ku buryo kuzihagarika byasubiza inyuma abo zari zaragenewe.

Ijambo rya Johnnie Carson  rije ryunga mu ijambo ambasaderi w’Amerika muri UN, Susan E. Rice, yavugiye mu nama y’umuryango w’abibumbye ubwo yasubizaga uhagarariye Ubufaransa, Gerard Araud, ko ikibazo kigwaho ari Congo, amwibutsa ko iyo ataba M23 yateje umutekano mucye byari kuba undi mutwe bituma Susan E. Rice yishyirwamo gushyigikira u Rwanda.

Mu ibaruwa ndende imiryango mpuzamahanga yandikiye Perezida Obama bivugwa ko kohereza ingabo zidafite aho zibogamiye atari cyo gisubizo cy’amahoro muri Congo ahubwo igicyenewe ari ibiganiro bihuza Leta ya Congo n’umutwe wa M23.

Iyo baruwa yanditswe taliki 10/12/2012 n’imiryango itandukanye irimo Africa Europe Faith and Justice Network, Africa Faith and Justice Network, Atma Foundation, The Enough Project, Falling Whistles, Freedom House, Global Centre for the Responsibility to Protect, Global Witness, Humanity United, Invisible Children, Open Society Foundations , Refugees International, Resolve, United to End Genocide.

Raporo z’impuguke z’umuryango w’abibumbye zishinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa Congo ariko u Rwanda rwarabihakanye ndetse rutunga agatoki uwari uyoboye iri tsinda kuba yaragaragayeho gukorana na FDLR kugeza ubwo yanditse inyandiko ziyivugira kandi ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Ifoto igaragaza imitwe ikorera Congo naho ikorera

Over 1,200 child-workers ‘freed’ from harsh working conditions

$
0
0

Kayonza District has been singled out as a heaven of sorts for business mal-practices that involve among other issues using under-aged children for often-times hard labor.

This was revealed by Reach Rwanda Organization, which is a non-profit advocacy body operating in the area. Reach Rwanda conducted research and found that this practice is mainly commonplace in Rwinkwavu, Ruramira, Nyamirama and Rukara sectors, after conducting a thorough investigative study.

The children are mainly used for mining and excavation projects, often with poor pay and even worse working conditions.

Reach has however, so far managed to ‘free’ 1,286 children, all of whom have been placed in foster homes and enrolled in schools to begin education, or for those who dropped out due to unavoidable circumstances, to resume their studies.

The majority of the children are aged between 16 and 17 years, and are forced into this ‘hard labor’ by a myriad of reasons, such as extreme poverty at their homes, being orphaned, or even parents at times ordering them to leave school to be ‘gainfully’ employed.

Reach Rwanda also holds sensitization campaigns aimed at parents and guardians to put a priorityon enrolling children in school instead of seeing them as a source of income to the family, no matter how tough of a financial predicament they maybe in.

Residents have also been urged to report any cases of children abuse or child labor that may be happening in their community, with a Police hotline having been set up.

 

Gakenke: Gahunda y’iterambere y’akarere izibanda guteza imbere ubuhinzi n’ibikorwaremezo

$
0
0

Abakozi b’akarere n’abafatanyabikorwa b’akarere mu nama yo gutegura

Ubwo abakozi b’akarere n’abafatanyabikorwa b’akarere bunguranaga ibitekerezo kuri gahunda y’iterambere ry’akarere (DDP), kuri uyu wa kabiri tariki 18/12/2012, abakozi b’akarere bashimangira ko icyerekezo cy’akarere mu myaka itanu kizibanda guteza imbere ubuhinzi n’ibikorwa-remezo.

Bemeza ko akarere gahagaze neza mu burezi no mu gutura ku mudugudu aho akarere kari ku gipimo cya 71 ku ijana.

Ariko, ibikorwaremezo birimo umuriro w’amashanyarazi, imihanda n’ubuhinzi  biracyari inyuma mu karere bikaba ari inzitizi z’iterambere zako. Basanga hagomba gukorwa imihanda 13 indi 20  ikitabwaho kugira ngo umusaruro w’abaturage ubashe kugera ku isoko ku buryo bworoshye.

Ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi, hagati ya 5 na 6  % by’abatuye ako karere ni bo bafite amashanyarazi.  Ariko,  bifuza kuzamura umubare w’abaturage wabo bakagera ku ijanisha rya 70 ku ijana mu mwaka wa 2018 nk’uko ari n’umuhigo wa Leta y’u Rwanda.

Ikindi kizitabyaho by’umwihariko ni urwego rw’ubuhinzi, aho biteganyijwe ko abaturage bazahuza ubutaka bakanabyaza umusaruro bakoresha ifumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda ku buryo abaturage bagera 30.8 % bazava munsi y’umurongo w’ubukene.

Muri  gahunda y’iterambere y’akarere,  harateganwa kandi kuzubaka amasoko ane no gusana ibigo nderabuzima.

Akarere gafatanyije n’abikorera bateganya kubaka inganda z’ibigori ebyiri, kuzatunganya umusozi wa Kabuye ukaba ahantu nyaburanga ndetse n’uburuhukiro bw’urugendo bwa Buranga bise “Roadside station.”

 

Abayobozi baza gusura abaturage babo bafungiye muri gereza ya Gitarama ngo bamenye ibibazo byabo

$
0
0

Untitled8

abagororwa muri gereza ya Gitarama bakemurirwa ibibazo n’abayobozi babo

Mu rwego rwo kumenya ibibazo abacumbikiwe muri gereza ya Gitarama bafite, abayobozi ku mirenge no ku tugari baza gusura abaturage babo bahafungiye bakaganira birambuye.

Ubwo twasuraga iyi gereza tariki 18/12/2012 twasanze abari basuwe, ari abo mu murenge wa Cyeza wo mu karere ka Muhanga.

Abari basusuye aba bagororwa ni abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose two muri uyu murenge, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Roger Rwiyereka.

Rwiyereka avuga ko ibibazo bakunze gusanga aba bagororwa bafite ari ibijyanye n’imitungo yabo, aho usanga aho umuntu wafunzwe agurishirizwa imitungo ye atabimenyeshejwe.

Agira ati: “hari nk’abo usanga abagore babo baba baragurishirije nk’amasambu yabo cyangwa indi mitungo batabamenyesheje, ibyo tugerageza kubikemura, hari n’abo usanga bafite ikibazo cyo kudasurwa n’abagore babo cyangwa abagabo babo; icyo gihe turabaganiriza bakisubiraho”.

Umuyobozi wa gereza ya Gitarama avuga ko bashyizeho iyi gahunda kuko ngo hari ibibazo bibera muri gereza akenshi baba batazi. Ibi bibazo kanshi badakunze kumenya usanga hari aho bihuriye n’ibyo baba barasize mu ngo iwabo cyangwa ku midugudu aho bakomoka.

Iyo abayobozi babo baje kubasura bakabatega amatwi ngo hari byinshi bahava bamenye kandi akenshi baranabikemura kuko bajya ku midugudu bakabyigirayo.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo kandi aba bagororwa baba bafite muri gereza ubuyobozi bubahagarariye, aho babwirana ibibazo bafite bakabikemura hagati yabo, ibinaniranye bikagezwa ku buyobozi bwa gereza.

 

 

 

Ngoma: Abayobozi b’ibanze bongeye kwibutswa ko kuba aho bakorera ari itegeko

$
0
0

Untitled9

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abutugali tugize akarere ka Ngoma  bibukijwe ko kutaba aho bakorera ari amakosa kandi bihanirwa bityo ko abatabikora bakwikubita agashyi.

 

Ibi  babisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, mu nama yabahuje n’abanyamabanga nshingwabikorwa  b’imirenge n’utugali ndetse n’abashinzwe imibereho myiza mu tugari tariki 19/12/2012.

 

Nambaje yababwiye ko kuba iminsi mikuru yegereje kurara aho bakorera ari umwihariko kuko muri iyi minsi mikuru hakunda kuboneka ibikorwa bihungabanya umutekano.

 

Yagize ati “ndongera kubisubiramo, abanyamabanga nshingwabikorwa batarara aho bakorera  tugiye kubafatira ibyemezo. Buri munyamabanga nshingwabikorwa agomba kuba aho bakorera ,ntawemerewe gukora ataha  ahandi.”

 

Muri iyi nama abayobozi bajya bazimya telephone nabo babwiwe ko bitemewe kuko bakenerwa n’abaturage yaba igihe bahuye n’ikibazo cyangwa n’abayobozi bakaba babahamagara bakeneye amakuru y’akazi.

 

Mu gihe cy’iminsi mikuru  hakunda kugaragara ibikorwa by’urugomo biterwa n’ubusinzi aho ngo baba bizihiza Noheri cyangwa Ubunane abaturage bamwe  bakanwa bagasinda maze bakarwana.

 

Mu gihe cy’iminsi mikuru  kandi hakunda kugaragaramo ibikorwa by’umutekano muke birimo n’ubujura  bityo bikaba aribyo byatumye abayobozi bakoraga icyo bita kudomoka bagataha babibujijwe bagasabwa kurara aho bakorera.

 

 

Viewing all 3624 articles
Browse latest View live