Kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Ukuboza, 2012 mu Karere ka Rusizi hasojwe itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye. Iri torero ryasorejwe kuri Site ya TTC Mururu, ahari hateraniye urubyiruko rw’abanyeshuri 526.
Mu ijambo ry’intore yo ku rugerero rwo mu Ndatwa mu mihigo za Rusizi, Nzamwita J.M V, mu ijwi ry’intore bagenzi be, yagaragaje ko nyuma y’uko baherewe ubumenyi bw’ibanze mu mashuri yisumbuye ngo ubu noneho bahawe ubundi bumenyi buzatuma barushaho kumva inshingano zabo mu iterambere ry’igihugu, ibi bikazatuma bakunda byisumbuyeho u Rwanda, ndetse no kurukorera bikwiye umwenegihugu wese.
Iyi Ntore yavuze ko kugira ngo bizabashe kugerwaho bazihatira kwimakaza indangagaciro na Kirazira z’umuco Nyarwanda nkuko bazigishijwe mu itorero barangije.
Ubwo, Bwana Shingiro Boris umutahira w’Intore ku rwego rw’igihugu yashyikirizaga Intore nkuru mu Karere ka Rusizi, yashimangiye ko izi ari imbaraga nshya Akarere kungutse mu rwego rwo gukomeza guteza imbere no kumvikanisha gahunda za Leta. Ati: “ Nimwakire aya maboko aje kunganira ayo mwari musanganywe kandi nta Shiti ko muzagera kuri byinshi kuko ahari ubushake byose bishoboka”.
Umuyobozi w’Ingabo muri Rusizi na Nyamasheke, Col. Rutikanga Jean Bosco, mubyo yasabye izi ntore ni ukurangwa n’ikinyabupfura, umwete , kwitanga, n’ubuhanga, muri gahunda z’igihugu.
Col. Rutikanga ati: “ Nta bandi igihugu gifite bazabungabukanga umutekano w’igihugu n’inkiko zacyo atari urubyiruko nkamwe. Ni byiza ko ubumenyi muvanye mu itorero mwabukoresha mu kugera ku bisubizo by’ibibazo bikigaragara mu muryango Nyarwanda, bityo imbaragaza zanyu zije zikenewe kandi mukwiye kuzikoresha”.
Asoza ku mugaragaro iri torero ry’intore zo kurugerero, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, yongeye kwibutsa uru rubyiruko uruhare rwarwo mu iterambere kandi abibutsako umusaruro wabonekaga mu Karere, ugomba kwikuba incuro zingana n’uko bangana, kandi ko iki ari igihe cyo kugaragaza impano buri wese afite mu bushobozi bwo kubaka igihugu cyamubyaye.
Bibukijwe ko bagomba kurangwa no kwimakaza umuco w’ubwitange no gukorera ku mihigo, kandi ababwira ko kwitanga ari umuco wahoze uranga umunyarwanda mu gihe cyashize, ibi bikajyana n’ubwuzuzanye bw’intore bugomba kuranga intore zagiye zitozwa mbere yabo.
Mayor Oscar, yabasabye ko batagomba kuba urugero rubi, aho bagiye kujya mu mirenge, ngo uko bakeye bashoje itorero bagomba kubihorana kandi aho kwiga uko bandika amabaruwa asaba akazi bakabisimbuza kwiga uko bihangira umurimo.
Tubamenyesheko, urubyiruko rushoje itorero rwo kurugero mu Karere ka Rusizi, rugera ku 2189 rugizwe n’abahungu 1126 n’abakobwa 1063.
Ibirori byo gusoza itorero bikaba byaranzwe n’imivug, Indirimbo n’imbyino biherekezwa n’ubusabane.