Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamagabe: Perezida Kagame yijeje abaturage ubufasha mu iterambere ariko nabo bagashyiraho akabo.

$
0
0

Perezida Kagame

Mu ruzinduko rw’akazi perezida Paul Kagame yagiriye mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/02/2013, yasezeranije abaturage b’akarere ka Nyamagabe ubufasha mu nzira igana ku iterambere ryabo n’akarere kabo, ariko abasaba gushyiraho akabo ngo kuko inkunga iza yunganira abagize icyo bakora.

Mu ijambo rye, umukuru w’igihugu yagize ati: “ikizajya gishoboka cyose mugikeneye kizajya kibageraho bidatinze. Ariko ndabiziko ko ataribyo muzajya mugomba no gutegereza hari byinshi muzajya mwigezaho ababagoboka bataranabagoboka. Icya ngombwa ni ugufatanya, ni ukumva umutekano, ni ugukora, tugahozaho…”.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko ibyiza biri imbere hafi ariko abanyarwanda basabwa gushyira ingufu mu kunoza ibyo bakora, bakabikorana ubushake kandi bakabikora neza, bagamije kubaka igihugu cyabo.

“ibyiza kandi biri imbere turabikozaho imitwe y’intoki ariko biradusaba imbaraga, biradusaba ubushake, biradusaba gukora tukanoza ibyo dukora, tugakora umurimo neza”.

Abanyarwanda ngo barasabwa kwiha agaciro bagakoresha imbaraga zabo n’ubwenge bwabo maze bakiyubakira igihugu cyabo Imana yabihereye.

Uzabakiriho Elias, umuturage wo mu murenge wa Buruhukiro yagejeje ikibazo cy’umuhanda ureshya n’ibirometero 25 uturuka ahari kubakwa uruganda rw’icyayi mu murenge wa Buruhukiro ugaca mu murenge wa Gatare ukagera ahitwa ku Bisharara udatunganije neza kandi ukaba ukoreshwa mu kugeza umusaruro utandukanye ku isoko, maze Umukuru w’igihugu yemerera abaturage ko uwo muhanda uzatunganywa.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20/02/2013 umukuru w’igihugu yakomereje uruzinduko rwe mu karere ka Nyaruguru aho asura ibikorwa bitandukanye akanaganira n’abaturage.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>