Inama y’umutekano yaguye kuri uyu wa 20/02/2013 yarateranye mu karere ka Kirehe aho yari yahuje abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Kirehe hamwe n’abayobozi b’akarere batandukanye,ubuyobozi bwa polisi n’ingabo.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais avuga ko iyi nama y’umutekano yari iyo kureba uko umutekano wagenze umwaka ushize no kurebera hamwe uko wifashe kuva uyu mwaka wa 2013 utangiye, yakomeje avuga ko umutekano muri rusange wagenze neza akaba avuga ko ibyaha byaje ku isonga ari ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge, avuga kandi ko ugereranije usanga ibyaha byaragabanutse cyane, ngo byatewe n’imbaraga nyinshi zashyizwemo ubwo umwaka wasozwaga, akaba avuga ko ibyaha byagaragaye ari ibyaha bisanzwe muri rusange bitewe n’urugomo hamwe n’abafata ku ngufu, uyu muyobozi w’akarere akaba avuga ko usanga akenshi biterwa n’ibiyobyabwenge birimo urumogi ari nayo mpamvu usanga ibyaha byiyongereye akaba avuga ko kugeza ubu byari byagabanutse ugereranije no mu gihe gishize.
Muri iyi nama y’umutekano kandi abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagaragaje impungenge zigaragara mu irangiza ry’imanza aho bavugaga ko usanga bibagora kuzirangiza mu gihe basanze nk’ugomba kwishyura nta bwishyu afite, bafata umwanzuro w’uko basabwa kubikorana ubushishozi.
Umukozi ushinzwe kugira abaturage inama ku bijyanye n’amategeko (MAJ) Rwamukwaya Evariste avuga ko iyo bagiye gukemura urubanza rw’umuntu bagasanga nta byishyurwa bihari babikorera raporo bakabimenyesha uwagombaga kwishyura naho iyo umuntu wagombye kwishyura afite ibyo yishyura akananga kubitanga, ibye bitezwa cyamunara hakishyurwa ufitiwe umwenda, akaba akomeza avuga ko mu karere ka Kirehe kuri ubu batanga serivise mu bijyanye n’amategeko akaba avuga ko n’ubwo hari imanza zitararangizwa biteguye kuzirangiza muri uku kwezi kwahariwe imyoborere myiza.
Umuyobozi w’akarere Murayire Protais akomeza avuga ko iyi nama y’umutekano ari ingirakamaro kuko iba yafashije abayobozi kumenya uburyo umutekano uba wifashe muri rusange bityo aho bitagenda neza bakaba bashaka uburyo bakomeza kuwukaza cyane cyane bakumira ibiyobyebwenge bikunze kugaragara mu karere ka Kirehe.