Abaturage b’Umurenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo barishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha imiyoborere myiza. By’umwihariko barashima ko VUP yabakuye mu bukene, imibereho yabo ikaba igenda irushaho kuba myiza, iterambere rikaba ribageraho uko bwije n’uko bukeye.
Ubu ni ubuhamya bwa bamwe mu baturage b’uyu Murenge ubwabo, berekana ibyo bagezeho babikesha VUP, ngo ntibashobora gutezuka na rimwe kuri iyo nzira
Mutuyeyzezu utuute mu Kagali ka Mugera ni umwe muri aba baturage, asobanura icyo VUP yamugejejeho yagize ati:”Mbere nahingiraga amafaranga, ariko ubu nanjye nsigaye nkoresha abakozi mu mirima, abandi bakahirira amatungo”.
Mutuyeyezu ni umupfakazi, avuga ko yari umukene, ariko ngo aho VUP igereye mu murenge wa atuyemo yageze kuri byinshi. Ngo mu mwaka wa 2009 yahawe inguzanyo y’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60.000Frs), ayakoresha mu kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki.
Ngo yari asanganywe insina zizwi ku izina rya Gashara , izi zikaba insina zigira imibyare myinshi ihekeranye, zikera udutoki duko cyane, ku buryo usanga mu by’ukuri nta cyo zishobora kugeza kuri bene zo.
Avuga ko iyi nguzanyo yayikoresheje mu kurimbura ziriya nsina za gashara, no gutera insina zera ibitoki biribwa, n’izera iby’imineke, zizwi ku izina rya poyo. Ngo izi nsina zera ibitoki bishimishije, muri rusange igitoki cy’inyamunyu kiringaniye akaba akigurisha amafaranga 2000.
Nubwo atagaragaza neza imibare y’urwunguko abona mu buhinzi bw’uru rutoki, avuga ko yabashije kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, umwe akaba yararangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012, babiri bakaba biga mu mashuri yisumbuye.
Nyakana Oswald Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsibo, avuga ko VUP yazanye impinduka nziza zigaragara ku mibereho myiza y’abaturage; hatanzwe imirimo ihemberwa ku baturage bakennye, mu mwaka wa 2008 wonyine hakaba haratanzwe akazi ku bantu 1120.
Ngo hanatanzwe inguzanyo zo gukoresha mu mishinga isaga igihumbi y’ubuhinzi, ubworozi, n’ubucuruzi buciriritse. Yemeza ko imishinga yose yazaniye inyungu ikomeye abaturage, akanemeza ko hari ingero nyinshi z’aho abacuruzaga ubuconsho ku mutwe bagiye babona igishoro cyo gukora butiki, abataragiraga imirima bakaba barayiguze, n’ibindi byinshi.
Umurenge wa Mwendo utuwe n’abaturage basaga 26.354. Uyu mubare ukaba waravuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2012.
Inguzanyo zatanzwe na VUP mu murenge wa Gatsibo mu gihe cy’imyaka itatu (2009-2012) zakoreshejwe mu mishinga 1247 y’ubuhinzi, ubworozi, n’ubucuruzi buciriritse.
Inguzanyo zose zatanzwe zigera kuri 114 168 000 Frs, naho imibare itangwa n’abahagarariye VUP mu murenge wa Mwendo ikaba igaragaza ko kugeza ubu abaturage 215 bavuye mu cyiciro cy’abatindi nyakujya n’abakene, bakaba barinjiye mu cyiciro cy’abifashije.