Abahagarariye inzego z’urubyiruko mu mirenge igize akarere ka Kayonza tariki 19/02/2013 batanze ibitekerezo ku bibazo bibangamiye urubyiruko rwo muri ako karere, kugira ngo bizaganirweho muri gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS 2.
Hari inama yari yahuje abahagarariye inzego z’urubyiruko bo mu turere twose tw’igihugu, kugira ngo batange ibitekerezo ku bibazo urubyiruko ruhura na byo. Buri karere kari gahagarariwe n’abantu babiri gusa muri iyo nama, biza kugaragara ko bashobora kudatanga ishusho nyayo y’ibibazo urubyiruko rufite.
Ibyo ngo byatumye hafatwa icyemezo cy’uko urubyiruko rwinshi rwatanga ibitekerezo kugira ngo hagaragare ishusho nyayo y’ibibazo urubyiruko rufite, nk’uko bivugwa n’abahagarariye urubyiruko ku rwego rw’akarere ka Kayonza.
Urubyiruko rwishimira kuba leta y’u Rwanda iruzirikana ikaruha umwanya wo gutanga ibitekerezo byatuma rutera imbere nk’uko Kamana Uwayo Samuel wo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bivuga.
Byinshi mu bibazo urubyiruko rufite byagaragaye mu bitekerezo abaruhagarariye batanze byiganjemo kuba urubyiruko rutabona ingwate zarufasha kubona inguzanyo z’amabanki kugira ngo rutegure imishinga yarufasha kwiteza imbere.
Banavuze ko urubyiruko rwize rugira ibibazo byo kubura akazi kubera ko rudafite ubunararibonye. Umwe muri yagize ati “Badusaba kugira ubunararibonye mu kazi twaba tutabufite akazi tukakabura, tukibaza ukuntu tuzaba inararibonye tudakora bikatuyobera”
Urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza rwifuza ko hazashyirwaho ibigo by’urubyiruko nibura muri buri murenge, kugira ngo rujye rubona uburyo bwo gusangira ibitekerezo, bityo abagize ibyo bageraho babisangize bagenzi ba bo.
Runavuga ko mu gihe bibaye ngombwa ko leta yakira ibitekerezo by’urubyiruko yajya ihera hasi mu midugudu ntihibandwe ku rubyiruko rwo mu mijyi gusa, kuko usanga ibibazo urubyiruko rwo mu mijyi rufite bitandukanye n’iby’urubyiruko rwo mu bice by’icyaro.