Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Kamonyi: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubucuruzi n’iterambere mu gihugu cy’ubuholandi yasuye ibikorwa bya RLDSF

$
0
0

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga

Tariki 5/2/2012, Minisitiri w’ubuholandi ushinzwe ububanyi n’amahanga, ubucuruzi n’iterambere , Lilianne Ploumen; yasuye ibikorwa biterwa inkunga n’Ikigega gitera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (RLDSF), byo mu murenge wa Musambira.

Minisitiri Ploumen yasuye ibikorwa by’ubucuruzi muri santeri ya Musambira. Akaba yari agamije kureba impinduka zabaye mu buzima bw’abahatuye nyuma y’uko bagejejejweho umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2010.

Mbanda Olivier umaze imyaka 2, acuruza ibikoresho by’ishuri n’ibyo mu biro, agatanga serivisi za mudasobwa no gufotora impapuro; yatangarije Minisitiri n’abamuherekeje ko kugeza amashanyarazi mu murenge wa Musambira byazamuye serivisi z’ubucuruzi muri uwo murenge.

Ngo kuba umuriro waragejeje muri uwo murenge; byaruhuye abaturage bakoraga ingendo bajya gushaka serivisi mu mujyi wa Muhanga uri mu bilometero 12. Atanga urugero rw’umuntu wajyaga gufotoresha Irangamuntu ku mafaranga 50, yatanze 600frw y’urugendo.

Yasuye kandi Banki y’abaturage ya Musambira, bamwereka uburyo imikorere ya yo yateye imbere.; aho bakoresha ikoranabuhanga rya telefoni mu kureba uko konti ihagaze, kugura umuriro, gushyira amafaranga muri telefoni.

Aha kandi bamusobanuriye ko kubera ikoranabuhanga, ifishi y’umunyamuryango itacyandikishwa intoki gusa, ko ahubwo amakuru arebana na konti ashyirwa muri mudasobwa, ku buryo aboneka ku mashami yose ya Banki y’abaturage.

Ikindi  yamenyeshejwe n’uko abanyamuryango bashobora kubitsa cyangwa kubikuza bakoresheje ikarita ya ATM. Yageze n’aho abaturage bakora muri VUP (vision 2020 umurenge Program) batunganya umuhanda.

Uru ruzinduko Minisitiri Ploumen yarushoreje ku ikusanyirizo ry’amata rya Rugobagoba, aho aborozi bakusanyiriza amata ya bo mu cyuma kiyafasha kutangirika, kugira ngo agemurwe mu mujyi wa Kigali afite ubuziranenge.

Nyuma yo gusura ibi bikorwa byose Minisitiri Ploumen yashimye  ibikorwa by’Iterambere RLDSF yateye inkunga cyane igikorwa cyo kugeza amashanyarazi ku baturage, kuko byagaragaye ko yatumye  ishoramari ryiyongera.

Yashimye imikorere ya Banki y’abaturage cyane serivisi yo koherezanya amafaranga hakoreshejwe telefoni; ndetse ashima n’ikusanyirizo ry’amata rituma umukamo w’aborozi utangirika.

Sibomana Saidi Umuyobozi wungirije muri RLDSF, atangaza ko uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko inkunga igihugu cy’ubuholandi gishyira mu kigega cya bo , imara mu iterambere ry’abaturage. Mu ngengo y’imari y’iki kigega, inkunga iva mu buholandi ikaba ingana na 10%.

Inkunga zinyuzwa muri RLDSF, zikoreshwa mu mishinga igera ku 413 y’iterambere; harimo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro, kurwanya isuri, kugeza amazi ku baturage,Guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kubaka amashuri, imihanda, amasoko n’amavuriro, n’ibindi .

The post Kamonyi: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubucuruzi n’iterambere mu gihugu cy’ubuholandi yasuye ibikorwa bya RLDSF appeared first on News of Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles