Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gakenke: Imihigo igeze hafi ya 70% ishyirwa mu bikorwa

$
0
0

Gakenke Imihigo igeze hafi ya

Guverineri w’Intara y’Amajyaguru, Bosenibamwe Aimé  ari kumwe n’umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru Major Gen. Alexis Kagame tariki 05/02/2013 basuye  Akarere ka Gakenke kugira ngo birebere aho imihigo ya 2012-2013 igeze ishyirwa mu bikorwa.

Nyuma yo kumurikirwa ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo aho bigeze, Guverineri Bosenibamwe yashimye ko Akarere ka Gakenke gatanga icyizere cyo kuzesa imihigo yose. Yabasabye gukorana umurava kugira ngo n’imihigo isigaye bazayishyire mu bikorwa.

Yagize ati: “…iyo urebye uko imihigo ihagaze muri Gakenke, bashyizeho ubushake bwinshi , bakoze neza ntibacike intege imihigo yose bazayesa 100% …”

Yibukije ko imihigo igomba kuzana impinduka igaragara mu cyaro igahindura  imibereho y’abaturage aho guhiga kugira ngo ubone amanota ariko icyo yagejeje ku baturage ukakireba  ukakibura.

Umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deogratias asanga bamaze gushyira imihigo mu bikorwa ku gipimo  kiri hafi ya 70%.  Imihigo ikibagoye ni isaba uruhare rw’ubuyobozi bwo hejuru naho iyindi ijyanye n’ubukangurambaga nka mitiweli, gufata ibyangombwa bw’ubutaka no kubaka biro z’utugari ngo bazayigeraho.

Guverineri w’Intara w’Amajyaruguru yabagiriye inama yo gushyiraho ingengabihe y’uburyo bazashyira mu bikorwa iyo mihigo igaragara ko ikiri inyuma,  anabizeza ubuvugizi ku mihigo isaba ko ubuyobozi bwo hejuru bugira icyo bukora kugira ngo izagerweho.

Yashimye ubuyobozi bw’akarere  ko bwateye intambwe mu kubaka ubuyobozi bwiza bitandukanye n’imyaka yashize aho akarere kadindizwaga n’amakimbirane n’imicungire mibi y’abakozi n’umutungo wa Leta.

Akarere ka Gakenke kavuye ku mwanya wa nyuma kaza ku mwanya 17 mu mihigo y’umwaka ushize hakaba hari icyizere ko gashobora kuza imbere kurushaho.

The post Gakenke: Imihigo igeze hafi ya 70% ishyirwa mu bikorwa appeared first on News of Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>