Hashize igihe kitari gitoya abayobozi basabwa kurara mu mbago z’aho bayobora, ariko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Karere ka Huye ntibarabasha gukurikiza iki cyemezo uko bakabaye. Mu nama bakoranye n’ubuyobozi bw’akarere kuwa 13/5, babwiwe ko uwananiwe kubyubahiriza azasezererwa ku kazi.
Yibutsa abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ko bagomba kurara mu mbago z’aho bakorera, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga, yababwiye ko kutahaba bituma batamenya ibihabera, ntibanamenye abaturage bashinzwe. Icyo gihe ngo ntibanabasha kuhabungabungira umutekano nk’igihe bahaba.
Bitewe n’uko abenshi mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari badatuye aho bakorera baba mu mujyi wa Butare, cyane cyane ahitwa i Tumba ho mu Murenge wa Tumba, Meya Muzuka yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi ata iwe, akaza kuba iw’abandi.
Ltn Col. Charles Matungo na we wari muri iyi nama yagize ati “udashaka kurara mu kagari akoreramo azasezererwa.”
Abatarabasha kubahiriza ibyo basabwa rero basabwe kuzajya kureba ubuyobozi bw’akarere, bakaganira ku mbogamizi bahura na zo zituma batarara aho bayobora. Meya Muzuka ati “ni ngombwa ko tuganira kugira ngo turebe igikwiye gukorwa.”