Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Huye: Gupanga imihigo izagerwaho bikwiye guhera hasi

$
0
0

south_huye-2

Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Huye, avuga ko hari igihe batagera ku mihigo bitewe n’uko hari ubwo bayibaturaho batabanje kureba niba aho bayobora yashoboka.

Avuga ko hari ubwo ubuyobozi bw’umurenge bubaha imibare ya hegitari yo guhingaho nk’imyumbati, batabanje kureba niba ubutaka bwo muri ako kagari bujyanye n’imyumbati. Icyo gihe rero, ngo kumvisaha abaturage ko bagomba kuyihinga biragorana.

Ati “Imihigo yagombye guhera hasi, aho guhera hejuru. Mbere yo guhiga ubuso bwo guhingaho ibihingwa runaka, twagombye kubanza gukorana na ba goronome, tukareba ubutaka dufite n’ibishobora kubweraho.”

Ngo no mu bijyanye na biogas, hagombye kubaho kubanza kureba niba mu baturage bo mu gace kagomba kuyihigira harimo abafite byibura inka ebyiri. Ati “nk’umwaka ushize twari twahigiye biogas ebyiri tubigeraho. Ariko muri uyu mwaka turimo, mu kagari nyobora habuze abandi bantu babiri baba bafite inka ebyiri ngo tubashishikarize kuyigira.” Uyu muhigo ngo ntibazawugeraho.

Kuri iki kibazo, Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko imihigo ihigwa mu buryo bubiri: ngo hari ihigwa ku rwego rwo hejuru kuko iba izagezwa ku bantu n’inzego runaka, mu buryo rusange, urugero nk’amashanyarazi.

Ariko na none, ngo ikorwa n’abaturage, urugero nk’iyerekeranye n’ibyo bazahinga, ngo yagakwiye kwemezwa bihereye hasi: abayobozi babegereye bakabasobanurira ibihingwa bahingira hamwe bikabagirira akamaro, hanyuma bakiyemeza kuzabihinga. Aha rero ngo ni ho hakavuye ubuso ibihingwa runaka bizahingwaho.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko kugira ngo imihigo igerweho biterwa n’uko abayobozi bo ku nzego zo hasi (utugari) basobanuriye abagomba kuyishyira mu bikorwa ari bo baturage. Ati “umuyobozi yitaye ku mihigo akayigira iye, akereka abaturage icyo izabamarira, izagerwaho. Ariko yihaye kubategeka ntizagerwaho.”


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles