Kuri uyu wa kane tariki ya 14/5/2015,mu karere ka Rulindo hatangiye amahugurwa mu bayobozi b’inzego z’ibanze ,ku bijyanye no gusobanurira aba bayobozi imikorere y’uyu muryango nyafurika w’ibihugu by’iburasirazuba (East African Community ),aho basobanurirwa inyungu bawufitemo ,n’uburyo bashobora gukorera muri ibi bihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo kwiteza imbere.
Aya mahugurwa bakaba barimo bayahabwa n’abagize ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (Societe Civile) mu rwego rwo kubafasha kumva neza imikorere y’uyu muryango ,ndetse n’inyungu bawufitemo nk’abanyarwanda.
Abitabiriye aya mahugurwa biganjemo abahagariye abagore hamwe n’urubyiruko mu karere ka Rulindo ,bakaba barimo basobanurirwa ibimaze kugerwaho n’uyu muryango ,aho banatanga ibyifuzo bifuza ,mu buryo bwo kunoza imihahirane y’ibihugu byose bihuriye muri uyu muryango.
Mu byo aba bayobozi barimo bagaragaza nk’inyungu kuri uyu muryango ,ikiza ku isonga ngo ni uburyo abantu bashobora gutembera no guhahira mu bihugu bigize uyu muryango nta byangombwa bihambaye batswe ,aho batanga urugero ko kujya mu Buganda ari irangamuntu gusa werekana.
Munyaneza Venuste uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Rusiga yagize ati”EAC dusanze idufitiye akamaro kuko tuzajya duhahirana n’abagize ibi bihugu ku buryo bworoshye.”
Gusa ariko ngo hari n’imbogamizi aba bayobozi basanga ko zikibangamiye abanyarwanda mu kubasha gukorera muri ibi bihugu bigize uyu muryango,aho Ku isonga ngo harimo nko kuba hakiri ibiciro biri hejuru mu bijyanye n’itumanaho mu bindi bihugu bisangiye uyu muryango n’uRwanda,ibijyanye n’amashuri ahenze kuyigamo n’ibindi.
Bakaba basaba ko izi mbogamizi zakurwaho mu bihugu byose bigize EAC,bityo abantu bose bakabasha kwisanzura ,bagakorera muri ibi bihugu bigize uyu muryango nta nkomyi.
Uku kwishyira hamwe kw’ibihugu by’afurika y’iburasirazuba muri uyu muryango EAC ,kwatangiye mu mwaka 1967, aho byatangiye uhuriweho n’ibihugu bitatu gusa,ari byo Kenya ,Tanzaniya na Uganda .Gusa nyuma haje kwiyongeraho uRwanda ndete n’uBurundi.