Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Kamonyi: Gushyingura imibiri y’abazize jenoside, bifasha ababuze ababo gushira intimba

$
0
0

Ubwo mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga bibukaga ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, kuri iki cyumweru tariki 27/4/2014, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 21 y’abatutsi bazize jenoside harimo 15 yari ishyinguwe mu matongo n’indi 6 yatangiwe amakuru y’aho yajugunywe muri iyi minsi. 

 Kamonyi: Gushyingura imibiri y’abazize jenoside, bifasha ababuze ababo gushira intimba

Uwanyirigira Betty, wo mu kagari ka Bibungo umurenge wa Nyamiyaga, yashyinguye se wari umaze imyaka 20 nta uzi irengero rye, ariko kubw’amakuru bahawe n’uwamwishe babashije kumukura mu musarani wa metero 15 yari yarajugunywemo.

 Kamonyi: Gushyingura imibiri y’abazize jenoside, bifasha ababuze ababo gushira intimba

Uyu mukobwa wabaye imfubyi afite imyaka 6, aratangaza ko ashimishijwe no kuba yashyinguye umubyeyi we kuko yabuze abantu benshi muri jenoside, ariko akaba ataramenye irengero ryabo. Ngo uretse se, na nyina yarapfuye ariko ntazi aho yaguye.

Arasaba n’abandi bantu bafite amakuru y’aho abishwe muri jenoside  batarashyingurwa baherereye, kuharanga kuko biruhutsa ababuze ababo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango, nabo basabye abanyamugina kugaragaza aho imibiri itarashyingurwa iherereye. Nkuranga Egide, umuyobozi wungirije wa Ibuka yabatangarije ko atari ngombwa kwiyerekana ahubwo ko bashobora gutanga amakuru mu ibanga. Atanga urugero rwo kwandika agapapuro kadasinye bakakageza ku buyobozi.

Depite Mukakarangwa Clotilde, ahamya ko kugaragaza ukuri aribyo bizashimangira gahunda ya Ndi umunyarwanda. Aragira ati” tugomba gukomeza gutekereza ku mvano ya jenoside. Kwibuka niwo musingi w’amahoro n’iterambere rirambye. Tugomba guharanira gushyira hamwe twishyiramo ubunyarwanda”.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques arashima abanyamugina uburyo bakomeza kuba hafi abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye cyane cyane abakecuru b’incike, iyi ikaba ari intego y’akarere kose.

Umuhango wo kunamira abatutsi bazize jenoside bo mu mirenge ya Nyamiyaga na Mugina ndetse n’abandi bari bahahungiye, wabanjirijwe n’ijoro ry’ikiriyo ndetse n’igitambo cya Misa cyabereye kuri Paruwasi Gaturika ya Mugina, ahaguye abatutsi basaga 30, akaba ari naho hari urwibutso rushyinguwemo abasaga ibihumbi 34.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>