Ubwo umuyobozi w’intara y’amajyaruguru bwana Aime Bosenibamwe yasuraga umurenge wa Janja kuri uyu wa 24 mata 2014, yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakorera muri uyu murenge abashishikariza kwitandukanya n’ibikorwa byose byabahuza n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda kuko ari ibyo kubasubiza inyuma mu majyambere.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragarijwe ko gukorana n’imitwe nka FDLR nta keza byabagezaho uretse kubasubiza mubihe bikomeye by’umwihariko byagiye biranga intara y’amajyaruguru kandi ngo umuyobozi wagambaniye igihugu cye ntishobora kumugwa amahoro nkuko Aime Bosenibamwe yabibatangarije.
Aganira n’itangazamakuru Aime Bosenibamwe yavuze ko kugirana ikiganiro n’abayobozi by’umwihariko ari uko byagaragaye ko bamwe mubihishe inyuma y’ibikorwa byo gufatanya n’imitwe irwanya leta nka FDLR ari abayobozi atari abaturage.
Ati “ abamaze gufatwa bose uko ari 15 ntabwo ari abaturage basanzwe ahubwo ni abayobozi, nagirango mbibutse ko abafashwe bose bari bayobowe n’uwahoze ari umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Cyuve Alfred Nsengimana harimo n’abayobozi b’utugari hamwe n’umupasiteri witwa Rukera”.
Akomeza avuga ko bimaze kugaragara ko umwanzi w’igihugu areba abantu bazi kandi bafite amabanga y’igihugu, akaba ariyo mpamvu barimo gukangurira abayobozi cyane cyane ab’inzego z’ibanze kwitandukanya n’ikibi.
Ati “ byumwihariko kuko umwanzi akoresha amayeri yo kwizeza abayobozi ibitangaza, abizeza imyanya runaka mu gihe ubuyobozi bwahindutse nkuko Alfred yari yijejwe ko niyica mayor wa Musanze azamusimbura ndetse FDRL yafata ubutegetsi akaba umuyobozi w’intara y’amajyaruguru”.
Asoza avuga ko bitewe n’uburyo abayobozi bavuga rikijyana bivuze ko ibyo biyemeje n’abaturage babikurikiza, bityo ngo bakaba bakwiye kwirinda cyane
Ati “ abayobozi nirwo rumuri rw’abaturage, n’abavuga rikijyana, nukuvuga ngo ibyo abayobozi biyemeje n’abaturage hari igihe bashobora kwigana urugero rwabo”.
Bamwe mubayobozi b’inzego zibanze bagiranye ikiganiro n’umuyobozi w’intara y’amajyaguru, bamwijeje ko nta kintu na kimwe kigomba kubahungabanyiriza umutekano bamaze kugeraho kuko aho intambara yabagejeje bahazi kandi badakeneye gusubirayo.
Faustin Gashumba, inkeragutabara mu murenge wa Janja akaba yarahoze muri FDLR kuva mu mwaka wa 1994 kugeza 2009 ubwo yitandukanyaga nabo agataha, avuga ko umwanya yataye mu mashyamba ya Congo uhagije bityo ngo nta wundi mwanya afite wo kwangiza.
Ati “ tuzaharanira ibishoboka byose kugirango ntihagire ikibi kigaragara muri uyu murenge kuko njye nzi byinshi kuntambara zagiye zibaho”.
Euphrasie Nyirabahutu wari uhagarariye abagore avuga ko aho umucengezi yabagejeje bahazi kandi bataranahibagirwa bityo akaba yijeje umuyobozi w’intara y’amajyaruguru ko nta mutekano mucye uzaturuka kubagore.
Umurenge wa Janja uri ahahoze ari muri komine Bukonya ukaba utuwe n’abaturage 15476 batuye mu tugari 4 n’imidugudu 26.