Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Janja: Amateka mabi y’intambara y’abacengezi babayemo ntibagomba kuyasubiramo

$
0
0

Mu rugendo yagiriye mu murenge wa Janja uri mu karere ka Gakenke tariki  24 mata 2014, umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, yabwiye abatuye uyu murenge ko badakwiye kwirengagiza ibyo bamaze kugeraho ngo bahindukire bakorana n’abahoze barababujije umutekano mubihe bya nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Janja: Amateka mabi y’intambara y’abacengezi babayemo ntibagomba kuyasubiramo

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Aime Bosenibamwe aganira n’abaturage

Abatuye umurenge wa Janja babwiwe ko nta kuri na kumwe kuri mubyo imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ibizeza ko izabagezaho kuko nayo ubwayo itishoboye kandi nta hantu na hamwe ubwabo bashobora kwigeza uretse kwirirwa babeshya abanyarwanda.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Aime Bosenibamwe yashishikarije buri muntu uzi neza ko agifite benewabo bakiri mu mashyamba ya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo cyangwa n’ahandi hose hanze y’igihugu kubabwira bagataha kugirango bifatanye n’abandi banyarwanda kwubaka urwababyaye.

Janja: Amateka mabi y’intambara y’abacengezi babayemo ntibagomba kuyasubiramo

Umwe mubitandukanije na FDRL, ubu ni inkeragutabara

Bosenibamwe akomeza avuga ko aho bari nta mahoro bafite kuko nk’abari mu mashyamba ya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo barimo guhigwa n’ingabo za Monusco.

Ati “ ese abantu barimo bahigwa, abantu badafite ibikoresha kandi batarenze 2000, barakwizeza gute ngo bazafata igihugu nizihe mbaraga bazakoresha? Urumva ko ari ikinyoma uretse ko iyo ikinyoma kigeze kubantu badasobanukiwe usanga hari ukuntu baheze mu rujijo”.

Bosenibamwe asoza yizeza abatuye umurenge wa Janja ko mu ntara y’amajyaruguru hari umutekano usesuye kandi ko n’uwagerageza gukora ikibi yafatwa nkuko abandi byabagendekeye.

Ati “ intara y’amajyaruguru umutekano wabo urabungabunzwe, n’ikimenyimenyi nuko tugira ubushobozi bwo gufata uwo ariwe wese ducyeka ko akorana n’umwanzi kandi ubwo bushobozi bukaba budafitwe n’uwo ariwe wese kuko bitoroshe gufata umuntu ukorana na haduyi agacengera ukamufata mpiri ukamushyikiriza ubutabera”

Bamwe mubaturage baganiriye n’umuyobozi w’intara bamwemereye ko badashobora gutuma hari icyabasubiza mubihe bikomeye banyuzemo kuko amateka bagiye banyuramo yose bayazi kandi nta cyiza bakuyemo nk’ibyo barimo kubona ubu.

Laurencia Nyirambabazi utuye mu murenge wa Janja ni umukecuru w’imyaka 83 y’amavuko , avuga ko mu ngoma zose yabonye ntayo imeze nk’iya perezida Paul Kagame kuko yabagejeje ku iterambere rifatika.

Ati “ uyu mukuru waje buno, yaratwubahirije aradufasha, aduha mituweri maze ampa n’udufanga dore nitwo tungejeje hano ahubwo aragahorana urugwiro n’umutekano mu gihugu”.

Ntamarorero we avuga ko badakeneye gusubira mu ntambara bahozemo aho birirwaga biruka bikagera n’aho bamwe muri bo bicwa n’inzara kubera kubura icyo barya.

Ati “ jyewe nk’umuntu wo muri Buhanga, ikintu mbona twese dukwiye kwemera ni uguharanira amahoro, ntidusubire muri ya ntambara y’abacengezi n’uburyo twirirwaga twiruka bigera nigihe inzara iratwica, aho uwaburaga icyo arya yapfaga nuhuye n’isasu nawe agapfa maze ibintu biragenda birayoba”.

Uretse kandi umuyobozi w’intara waganiriye n’abaturage, inama bagiranye yari yanitabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’akarere hamwe n’ abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano ku rwego rw’akarere hamwe n’intara.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>