Bamwe mu bacitse ku icumu barokokeye mu murenge wa Nyarubuye bavuga ko kugeza ubu bamaze kwiyubaka ugereranije n’uburyo mu gihe Jenoside na nyuma yayo bari babayeho.
Nyarubuye ni hamwe mu haranzwe na Jenoside y’indengakamere kuko ku rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye abagera ku bihumbi 54, abenshi mubari bahungiye bahasize ubuzima, ariko ngo nubwo bamwe bahaburiye ababo abandi bakaba baragizwe impfubyi n’abapfakazi, ntibibabuza kuba babayeyo mu bundi buzima muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. bamwe mu baharokotse iyi jenoside batanga ubuhamya bugaragaza uko kugeza ubu bamaze kwiyubaka bagereranije n’uburyo mbere bari babayeho.
Karikwera Marie Claire umwe mu baharokotse Jenoside avuga ko jenoside yabaye afite imyaka 10 kuri ubu ni umudamu wubatse akaba afite abana babiri, avuga uko kugeza ubu amaze kwiyubaka akaba yaririnze guheranwa n’agahinda, ngo kuri ko ubu afite salon de coiffure imufasha mu buzima bwe bwa buri munsi aho yemeza ko ubu abayeho neza agereranije na mbere, avuga ko yabayeho mu buzima bubi bw’ubupfubyi ariko kugeza ubu ngo abayeho neza.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe Nsengiyumva Vincent, yavuze ko muri rusange agereranije aho abacitse ku icumu bavuye n’aho bageze abona ko ubu bamaze kwiyubaka akavuga ko kuri ubu bamwe mu barokotse Jenoside bamaze kugera ku ntambwe ishimishije akaba avuga ko ibi bigaragaza ko bamaze kwiteza imbere babifashijwemo na Leta.
Mu ntara y’iburasirazuba hari inzibutso 47 zishyinguyemo abanyarwanda bazize jenoside ibihumbi BIGERA KURI 351,017, mu akrere ka Kirehe hakaba haraguye abazize Jenoside ibihumbi 76,190. kuri ubu abacitse ku icumu bakaba bavuga ko bamaze kwiyubaka ugereranije n’ibihe byashize.