Imiryango ifite abavandimwe babo bajugunywe mu migezi bagatwarwa n’amazi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, ngo igihe cyo kwibuka iyo kigeze, bababazwa n’uko umigezi yatembanye ababo bakaba batazi aho baguye kugirango bashyingurwe mu cyubahiro.
Kuri bo ngo nta kundi byagenda ndetse ngo banagerageza kubyikuramo ariko iyo kwibuka bigeze, ishavu riba ryose kuko baba batazi aho ababo baherereye ngo bajye kubunamira.
Karangwa Justin yarokokeye jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, avuga ko Ise bamufashe bakamuhambira barangiza bakamujugunya mu mugezi wa Kiryango uri muri uyu murenge.

Karangwa Justin ngo ahorana intimba yo kuba azapfa adashyinguye Se mucyubahiro kuko bamuroshye muri uyu mugezi wa Kiryango
Ise amaze kujugunywa muri uyu mugezi aboshye, kubera ko yari azi koga, abicanyi baketse ko ashobora koga akava muri uyu mugezi, ubundi bashaka amabuye bajya ku nkombe z’uyu mugezi, bakajya bacunganwa nawe yashaka kwirwanaho bakmutera amabuye.
Papa we yaje kugera igihe ashiramo umwuka, maze ahagama ku ibuye kugeza igihe haje kuza amazi menshi akahamukura akamutembana.
Mu gahinda kenshi agira ati “buri gihe iyo twaje kwibuka abacu baguye muri uyu mugezi, ngenda nitegereza ibi bibuye binini ngirango ndebe ko nabona icyo data yahagamyeho, nibura ngo mbe aricyo nzajya nza nshyireho indabo, ariko bikanga ikiniga kikarushaho kunyica.”
uwitwa Mugambira Oswald wari ufite imodoka igihe yahungaga, ngo yageze ahitwa Gafunzo muri komine Mukingi imidoka barayimwambura baramubwira ngo nasubire iyo avuye, bahita bamwica bamujugunya muri Kiryango.
Nawe yaje guhagama mu bitare byari bihari abantu bakajya bamucaho bamushinyagurira ngo “dore ukuntu umututsi atera amasari “gusuhuzanya kw’abasirikare”. Banga kuhamukura kugeza ubwo nawe yaje kuhakurwa n’amazi y’imvura nyinshi yari yaguye akamutembana.
abafite ababo baroshye bagatwarwa n’imigezi, ngo intimba yo kuba batazi aho ababo baherereye ntizashira.
Ibi bakabivuga ahanini kubera ko bumva ko hari abantu bagiye bicwa bakajugunywa mu migezi bagatwarwa n’amazi bakagenda bahinguka mu tundi turere ndetse abandi bakaba bumva ko bagiye bagera mu bindi bihugu. Ibi bikababera ihurizo rikomeye ry’aho ababo baba baherereye.
Bivugwa ko uyu mugezi wa Kiryango wajugunywemo abantu benshi kugeza ubu umubare wabo ukaba utazwi. Uyu mugezi mbere ya jenoside wahuzaga komine eshatu arizo Mukingi, Mushubati na Masango.