Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Mutete – Habonetse imibiri y’abantu 3 bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

$
0
0

Mutete - Habonetse imibiri y’abantu 3 bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gaseke, umurenge wa Mutete wo mu karere ka Gicumbi habonetse imibiri y’abatu batatu bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Iyi mibiri yabonywe n’uwitwa Nkusi Damascene Ubwo yarimo acukura umuringoti mu isambuye nuko akubise abonamo amagufa nibwo yahise yihutira kubimenyasha abayobozi.

Inzego z’ubuyobozi zasanze uyu mubiri ari uwitwa Mukarugambwa julienne wishwe mu gihe cya jenoside, ari kumwe n’abana be 2 uwo yarahetse mu mugongo wonkaga wari ufite amezi 2 witwa Nyirakama, n’uwari ufite imyaka 2 n’amezi 6 muri icyo gihe cya jenoside.

Rutanshungirwa Didace warokotse jenoside wari warashakanye na Mukarugambwa julienne avuga ko babashije kumenya uwari umugore we kuko babonye impetso yari ahetsemo uwo mwana barayimenya  ndetse n’imyamabaro ye ntabwo yaboze.

Avuga ko uwishe uwari umufasha we Mukarugambwa Julienne n’abana be witwa Ntambara yajyaga kubereka aho yabashyize akabereka ahatariho kuva mu mwaka wa 2004  kugeza ubu ntiyigeze abereka ahari ho h’ukuri kuburyo bari barabuze aho babashyize.

Ngo nubwo bibabaje avuga ko hari icyo bimufashije kuko yari afite agahinda kenshi ko kuba atarabashije gushyingura abantu be mucyubahiro.

Muhire Jean D’amour umwe mubana be wabashije kurokoka jenoside avuga ko nubwo bibabaje ariko ngo hari icyo bibafashije nk’umuryango wabo wasigaye kuba babonye umubiri w’umubyeyi wabo ndetse n’uwabana bavaga inda imwe bakazabashyingura mucyubahiro.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles