Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Tom Ndahiro, yasabye abanyaruhango kwitandukanya n’ibibi byaranze jenoside, ahubwo bakongera kwiyubakamo ubumuntu n’ubunyarwanda bakubaka u Rwanda rwiza.
Ibi akaba yabibasabye tariki ya 08/04/2014 mu kiganiro kigaragaza ibimenyetso byaranze jenoside, ikiganiro yagejeje ku batuye akarere ka Ruhango mubiganiro bijyanye n’icyunamo.
Tom Ndahiro umushakashatsi, yagaragarije abatuye akarere ka Ruhango amateka mabi yaranze abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, birimo ubugome bwakorerwa abatutsi nko kuba abicaga barafataga abakobwa b’abatutsi bakabashyira ahantu, bakajya kwica abavandimwe babo barangiza bagasubira kureba abakobwa bavuga ko bagiye mukinamba, n’ibindi.
Nyuma yo kubagaragariza bimwe mu bimenyetso byaranze jenoside, yagaragarije abitabiriye iki kiganiro ko u Rwanda rwari rwiza rwihagazeho, ariko bamwe bakarwambika isura mbi. Aboneraho umwanya wo kubasaba gukomeza kuruhindura rwiza.
Nyuma yo kumva impanuro z’uyu mushakashatsi, abitabiriye iki kiganiro bavuze ko ibiganiro nk’ibi biba ari ingenzi kuko ngo hari benshi bifasha.
Mushimiyimana David umwe mu bakurikiranye iki kiganiro, yavuze ko ikiganiro nk’iki cyongera gukebura abantu bamwe na bamwe baba bagifite imitima mibi ndetse bigatuma abahakana bavuga ko jenoside itabayeho bisubiraho.
Biteganyijwe ko ibiganiro nk’ibi ndetse n’ibindi bishishikariza abanyarwanda gukomeza kwiyubaka, bizajya bikorwa buri munsi muri iki gihe cyo kwibuka abatutsi bazize jenoside ku nshuro ya 20.