Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Kirehe- batangiye igihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi

$
0
0

tariki 07/04/2014, mu karere ka Kirehe hatangijwe gahunda yo kwibuka abatutsi bazize Jenoside mu mwaka w’1994, iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka, aho abaturage batandukanye hamwe n’abayobozi bakorera mu karere ka Kirehe bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi.

m_Kirehe- batangiye igihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro 20 Jenoside yakorewe abatutsi Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais yasabye abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza guharanira kwigira, yibukije kandi abitabiriye kwibuka muri rusange ko gahunda ari ugushaka uburyo bakomeza kwiyubaka aho gukomeza guheranwa n’amateka mabi yaranze igihugu cy’urwanda, kandi bakagira ubufatanye mu bintu byose kugira ngo ntihakagire uwumva ko ari wenyine.

Yagize ati:“Ntawigira wenyine ahubwo afatanya n’abandi,kuko kwigira bisaba kugira icyerekezo ariko ugahinduramo gahunda ifite ibikorwa”.

Muri rusange umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe Nsengiyumva Vincent yavuze ko ugereranije n’iminsi yashize abarokotse Jenoside bamaze kwiyubaka bakaba babayeho neza nta kibazo ugereranije n’igihe Jenoside yarangiraga.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais kandi yatanze kiganiro kivuga ku bimenyetso byaranze amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, akaba yanagarutse ku bibazo bitandukanye by’abarokotse Jenoside birimo ibijyanye n’amasambu y’imfubyi , abemerera ko bagiye kubirangiza vuba kuko kiri mu bibazo bizwi mu karere, akaba yashimiye abarokotse kuba bakomeza kwihangana muri iki  gihe cy’icyunamo.

Umuhango wo kwibuka wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ingabo na polisi, abaturage, hamwe n’abarokotse Jenoside muri rusange, hakaba hateganijwe ibiganiro bitandukanye muri iki cyumweru cyo kwibuka, icyunamo kikazasorezwa ku rwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye ku itariki 14/04/2014.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>