Ubwo tariki 07 mata 2014 mu Rwanda hatangirwaga igikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, mu karere ka Gakenke uyu muhango wabereye mu murenge wa Muhondo.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi yaba ku rwego rw’intara cyangwa urw’akarere hamwe n’imwe mu miryango y’abaharokokeye ubwo abatutsi barimo bashakishwa impande n’impande mu Rwanda, ndtese n’abaturage ba gakenke.
Mu buhamya bwagiye butangwa n’abaharokokeye, bagarutse kubihe bikomeye bagiye banyuramo gusa ariko banashima ingabo zahoze ari iza FPR zaje kubabohora zikanabahumuriza kugenza uyu munsi.
Console cyizere, umwe mubarokokeye mu murenge wa Muhondo, avuga ko bari abana barindwi none ngo Jenoside yamutwaye abo bavukanaga batanu hamwe n’ababyeyi be bombi.
Ati “ Habyarimana apfa, ku itariki 07 nibwo twatangiye guhunga, nubwo na mbere hose twahungaga ariko ubwo nibwo twagiye kure kandi ntakugaruka mu rugo”.
cyizere akomeze avuga ko interahamwe zabiciye ababo, urupfu rw’agashingaguro kuko uretse kubatemesha imipanga, banabatwikaga, ubwo buzima ngo babubayemo kugeza igihe bagereye kumusozi wa Jali aho barokokeye.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gakenke Dieudonne Uwimana, avuga ko bitoroshe kugirango umuntu asubire mubuzima bagiye banyuramo, ariko nanone ashimira abarokotse kubyo bamaze kugeraho.
Ati “ abarokotse kuri iyi nshuro ya 20 twibuka Jenoside yakorewe abatutsi dufite icyerekezo kuko turimo kwiyubaka dushingiye kuri gahunda za leta y’ubumwe bw’abanyarwanda”.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita, avuga ko kugirango uyu munsi ubeho, ngo ni ukugirango basubize abantu bose bazize Jenoside icyubahiro cyabo bambuwe n’ababavukije ubuzima bazira icyo baricyo.
Nzamwita akomeza avuga ko, ari n’umwanya wo kugirango abaroketse bahumurizwe ari nako bafatwa mu mugongo kuko ibi bihe biba bitoroshe.
Nzamwita asoza avuga ko nyuma y’ibyaye nta muntu wakwemera ko u Rwanda rwongera guhura n’amakuba n’akaga byaruranze mugihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.
Gasaraba John wari uhagarariye umukuru w’intara y’amajyaruguru, avuga ko bidashoboka ko abantu biyubaka mu gihe hakiriho abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa n’amagambo asesereza.
Ati “ ntidushobora kwiyubaka igihe cyose tubangamiwe n’agahinda, gaterwa na bamwe bagifite umutima mubi, bafite amagambo asesereza kandi asubiza urudubi abanyarwanda bahanganye n’ikibi cyadutse mu gihugu cy’urwanda”.
Urwibutso rwa Muhondo ruruhukiyemo imibiri y’abantu 195 bose biciwe muri uyu murenge.