Taliki ya 9 Mata 1994 nibwo ubwicanyi ndengakamere bwatangiye gukorerwa abatutsi bari bihishe muri kiliziya ya Nyundo harimo abagogwe bagera kuri 500 bari barameneshejwe, Bigogwe bakaza guhungishwa na Musenyeri Karibushi wabacumbikiye ku Nyundo.
Dr Gapira wari umunyeshuri mu iseminari yo ku Nyundo ndetse akemererwa na Musenyeri Karibushi kwibera mu bapadiri nyuma y’uko umuryango we uzanywe kuba kuri Kiliziya ya Nyundo bamaze kumeneshwa n’interahamwe 1991, avuga ko kwibasira abatutsi byatangiye mbere ya 1994.
Dr Gapira avuga ko, abavuga ko Jenoside yatewe no guhanuka kw’indege ya Habyarimana birengagiza ukuri “nta kuntu umuntu apfa mu masaha macye hakaboneka imbunda zo kwica abantu ndetse bazi no kuzikoresha bakwiriye igihugu, nyamara twe twahunze twiganyeho nabo tuzambuye ntidushobore kuzikoresha ariko interahamwe bwacyeye zamenye amakuru kandi zifite ibikoresho.”
Habyarimana umwe mubatarahigwaga watanze ubuhamya bw’ibyabaye ku Nyundo avuga ko anenga abagize uruhare muri Jenoside, ati “njye byabaye mbireba kuko interahamwe zaje kwica ku Nyundo zavuye Karago iwabo wa Perezida Habyarimana, ziza zitwaje ibisongo, imipanga n’amahiri, kandi barangije kwica batashye ntacyo basahuye bigaragaza ko ibyabagenzaga kwari ukwica.”
Dr Gapira wacitse ku icumu akarokokera mu Zaire, avuga ko mu gihe cya Jenoside abantu bari bararanzwe n’ubunyamaswa, ibi akabihera ko ubwo ku Nyundo interahamwe zatangira kwica yashoboye gutorokana n’umugabo umwe n’umusore hamwe n’umugore ufite abana babili ariko kubera kubura inzira ngo banyuze Sebeya uwo mugabo iramutwara hasigara Gapira, uwo musore n’uwo mugore bashoboye kwambukira ku mbingo.
Dr Gapira avuga ko biyemeje kujya Zaire ariko bageze mu Byahi umugore bari kumwe yihisha mu ntoki naho bo barakomeza, avuga ko bageze imbere bahuye n’umubyeyi akababaza niba bahunze bakamwikiriza bagira ngo agiye kubakiza akabasaba ko yabereka inzira nziza ariko abashyira interahamwe zabicaje hasi ziteganya kubica.

Izi nyubako nizo musenyeri Karibushi yari yarashyizemo imiryango y’abagogwe bameneshejwe n’interahamwe n’abasirikare
Ngo zimaze gutema uwo bari kumwe bakamwambura isaha yari yambaye, babajije Gapira ababwira ko afite amafaranga menshi maze bagahita babahisha munsi y’umukingo babonye umuyobozi w’interahamwe abagezeho kugira ngo nawe ataza kubaka ayo mafaranga menshi batari bazi umubare.
Gapira nuwo bari kumwe bahise biyemeza kubacika by’amahirwe bashobora kugera Zaire ariko baziko nta mututsi wasigaye mu Rwanda kubera ibyo bari bahasize.
Dr ashimira ingabo z’u Rwanda zashoboye guhagarika Jenoside, agashimira abahutu bagize umutima wo guhisha abatutsi bugarijwe, akanenga abahutu bishe hamwe n’abandi banze guhisha abatutsi kandi bari babishoboye, avuga ko umutima wo guhisha iyo ubaho, abatutsi 851 biciwe ku Nyundo batari Gupfa.