Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, abwira abaturage bo muri ako karere ko imiyoborere myiza atari amagambo meza gusa ngo ahubwo ni n’ibikorwa bituma abaturage bava mu bukene bagatera imbere.
Sembagare yatangaje ibi tariki ya 13/02/2014 ubwo abaturage bo mu mirenge ya Gahunga na Rugarama batishoboye, bibumbiye mu mashyihamwe, bagabirwaga inka 24 zo kubafasha kwivana mu bukene.
Ku bufatanye bw’akarere ka Burera ndetse n’umuryango ATEDEC (Action Technique pour un Dévéloppement Communautaire) nibo bahaye izo nka abo batishoboye.
Iyo gahunda yahuriranye n’uko mu Rwanda hose bari mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza. Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko icyo gikorwa kijyanye n’imiyoborere myiza ngo kuko imiyoborere myiza ijyana n’ibikorwa.
Agira ati “Imiyoborere myiza ntabwo ari amagambo meza, ni ibikorwa. Kugerageza guca akarengane, kurwanya ihohoterwa! Ariko nanone ni ugutekereza ku mishinga yabateza imbere kugira ngo mwongere mutere agatambwe mukire, mugire ubukungu.”
Akomeza abwira abo baturage ko leta y’u Rwanda icyo iharanira mu miyoborere ari uko buri munyarwanda wese yagera ku iterambere kugira ngo gahunda ya EDPRS II, u Rwanda rwihaye, izagerweho uko byifuzwa.
Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwatangiye tariki ya 20/01/2014, kuzasozwa tariki ya 14/03/2014. Muri icyo gihe cyose hazakorwa ibintu bitandukanye birimo gukemura ibibazo by’abaturage.
Ukwezi kwaharimwe imiyoborere myiza kwashyizwe ho kugira ngo hibutswe uko Abanyarwanda bakwiye kuba babana, bayobowe, uko bakwiye kuba batanga ibitekerezo ndetse n’uko bakwiye kuba bitwara hamwe n’abayobozi babo.