Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abaturage bo muri ako karere kwima amatwi ibihuha ngo kuko ibyo bihuha ni byo umwanzi asigaye akoresha atera abaturage ubwoba kugira ngo ntibashishikarire gukora.
Si ubwa mbere Sembagare asaba abanyaburera kwima amatwi ibihuha. Gusa ariko anababwira ko u Rwanda rufite umutekano usesuye. Ngo ariko “intambara y’umwanzi igenda ihindura isura.”
Agira ati “Hari usebya igihugu kuri ariya maradiyo ya rutwitsi, hari uzana ibihuha byo kugira ngo bababikemo ibihuha mwoye gukora! Iyo umuntu yakuzanyemo igihuha ntukore igikurikiyeho urakena.
“Umukene wese rero ntiyishima. Umukene wese ntiyishima. Byumvikane ko rero mugomba kwima akatwi ibyo bihuha.”
Uyu muyobozi akomeza abwira abanyaburera gukomeza gufatanya n’abashinzwe umutekano kuwubungabunga batanga amakuru y’ibibera byose mu midugudu batuyemo kugira ngo hatazagira uwuhungabanya.
Agira ati “N’ahandi mwakeka haba hari intwaro, haba gerenade, haba umuntu uza mu mudugudu wanyu, mutamuzi mukwiye kumumenya. Ntabwo twanze abashyitsi. Ariko aze aracumbikirwa nande? Azanywe n’iki?”
Akomeza asaba abayobozi b’imidugudu kumenya abantu bose baraye mu midugudu bayobora, bakabandika mu kayi y’abinjira n’abasohoka kugira ngo hamenyekane abaraye mu mudugudu ari abashyitsi.
Ikindi ni uko mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano hagiyeho amabwiriza mashya yo kurara irondo aho buri muyobozi w’umurenge akoresha inama y’umutekano y’isaha imwe buri gitondo.
Muri iyo nama umuyobozi w’umurenge afatanya n’abandi bayobozi bo mu murenge ayobora ubundi bagapanga amarondo bareba aho ari bukorerwe ndetse n’abari buyakore. Mu nama ikurikiyeho nibwo bicara bakareba uko amarondo bapanze yagenze.
Ikindi kandi abarara irondo basabwa kurirara ahantu hose aho kwibanda gusa ahantu hamwe nko ku mashuri, ku bigo nderabuzima cyangwa ku masantere y’ubucuruzi.