Inama y’umutekano yaguye yo ku rwego rw’akarere ka Rutsiro yateranye tariki 11/02/2014, abayitabiriye barebera hamwe uko umutekano uhagaze n’uko bawubungabunga kurushaho, baganira no ku zindi gahunda zitandukanye zigamije kwihutisha iterambere ry’akarere ka Rutsiro.
Iyo nama y’umutekano yabaye n’umwanya mwiza wo kugeza ku bagize inama y’umutekano yaguye harimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge imyanzuro yafashwe mu nama nkuru y’igihugu yavugaga ku birebana n’umutekano.
Imwe muri iyo myanzuro ni ijyanye no kubungabunga umutekano, kunoza imikorere y’amarondo, kuyagenzura, kuvugurura urutonde rw’abarara amarondo, ndetse no gutanga raporo y’abaraye irondo buri gitondo. Undi mwanzuro wafashwe ni ujyanye no gutanga raporo ya buri kwezi igaragaza ibyaha byabonetse muri buri murenge, kandi noneho umurenge wagaragaje ko wabereyemo ibyaha byinshi ukabibazwa.
Biyemeje no kunoza imitangire ya serivisi kuko iyo serivisi zidatanzwe neza na byo ngo bihungabanya umutekano. Ni muri urwo rwego gahunda yari isanzwe ibera ku karere ku munsi wa kabiri wa buri cyumweru ijyanye no gukemura ibibazo by’abaturage yahindutse. Ubusanzwe abaturage bafite ibibazo bahageraga kuri uwo munsi bagahura na komite irwanya akarengane iyobowe n’umuyobozi w’akarere, ariko noneho abitabiriye iyo nama bumvikanye ko umunsi wo gukemura ibibazo by’abaturage uzajya uba ku wa kane wa buri cyumweru, aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge afatanyije n’izindi nzego basanzwe bafatanya mu gukemura ibibazo by’abaturage no kurwanya akarengane bazajya bakira ibibazo by’abaturage, bikabera ku rwego rwa buri murenge.
Muri iyo nama bafashe n’ingamba zo gutunganya bimwe mu bikenewe hirya no hino birimo nk’imihanda ihuza utugari n’imirenge. Bafashe n’ingamba zo gukomeza gahunda y’ukwezi kwa mituweli, aho inzego zose zigomba guhagurukira rimwe zigashishikariza abaturage gutanga mituweli.
Biyemeje no kongera ingufu mu mihigo bigaragara ko itarimo kwihuta, ndetse bafata n’ingamba zigamije kugira ngo imihigo itaragerwaho izarangirane n’igihe gisigaye. Imwe mu mihigo igiye kongerwamo imbaraga ni ijyanye n’ubuhinzi cyane cyane ubwa kawa n’icyayi, dore ko hasigaye ibyumweru bibiri cyangwa bitatu kugira ngo igihe cy’ihinga kibe kirangiye.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yagize ati “twagombaga rero gufata ingamba kugira ngo ubuso busigaye buboneke muri iyi minsi isigaye kugira ngo igihe cy’ihinga kitazaducika.”