Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamagabe: Hashimangiwe amasezerano y’ubufatanye akarere kasinyanye na Polisi y’igihugu.

$
0
0

m_Hashimangiwe amasezerano y’ubufatanye akarere kasinyanye na Polisi y’igihugu

Abanyamabanga nshingwabikorwa bitabiriye gusinya amasezerano

Mu rwego rwo gushimangira amasezerano y’ubufatanye akarere ka Nyamagabe kasinyanye na polisi y’igihugu tariki ya 09/11/2013, kuri uyu wa 12/11/2013, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwasinyanye amasezerano n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kugira ngo barusheho kuyagira ayabo.

Mu muhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano hagati y’akarere n’imirenge, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yavuze ko akubiyemo kongera ingufu mu kubungabunga umutekano, gushimangira uruhare rw’abaturage mu gucunga umutekano bizwi nka “community policing” ndetse no gufatanya muri gahunda zimyuranye z’iterambere.

Mugisha yongeyeho ko ibikorwa by’iterambere bigomba kubanzirizwa no kubungabunga umutekano agira ati “ibikorwa by’iterambere tuzabigeramo birumvikana twamaze gushimangira ingamba z’umutekano zisanzwe zihari, ijisho ry’umuturanyi, community policing bagakora, n’izindi nzego zidufasha mu kunganira mu mutekano nk’inkeragutabara zikarushaho gutanga umusaruro”.

Biteganijwe ko muri buri murenge hazakorwa igikorwa cy’iterambere kizakorwa ku bufatanye bw’abaturage bafatanije na polisi y’igihugu ndetse kikazanakorerwa isuzuma.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>