Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Senateri Tito Rutaremara arashima uburyo abanyamusanze bateguye amatora y’abadepite

$
0
0

m_Senateri Tito Rutaremara arashima uburyo abanyamusanze bateguye amatora y’abadepite

Ubwo komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe wa sena yasuraga abayobozi n’abaturage mu nzego zitandukanye bo mu karere ka Musanze ngo baganire ku migendekere y’amatora, iyi komisiyo yashimye uburyo I Musanze biteguye amatora ndetse bakanayashyira mu bikorwa.

Bamwe mu bagize iyi komite aribo Senateri Tito Rutaremara ndetse na senateri Marie Claire Mukasine, bagaragarijwe n’abaturage, abagize sosiyete sivile, imitwe ya politike, abavuga rikumvikana ndetse n’abandi uburyo aya matora yagenze, haba ibyashimwe ndetse n’ibyanenzwe.

Senateri Rutaremara ati: “Twari twaje kureba uko amatora y’abadepite yagenze, kugirango turebe ibyiza byakozwe, niba hari amakosa yakozwe azakosorwe ikindi gihe, kandi no kuganira n’abaturage kugirango turebe intabwe bateye tugereranyije n’igihe cyashize”.

Iyi komisiyo ishinzwe kureba ibintu byose birebana n’amatora, amashyaka n’imitwe ya politiki ndetse n’amahame remezo nko kurwanya jenoside, amacakubiri, kurwanya ubuyobozi n’andi yose uko agaragara mu itegeko nshinga.

Senateri Rutaremara, avuga ko kimwe n’ahandi hose banyuze, dore ko bageze Rwamagana, Kayonza, ubu bari I Musanze ndetse bakazanakomereza mu Gakenke, ngo amatora yagenze neza kuko umubare munini cyane warayitabiriye.

Kimwe mu byo aba basenateri babonye mu karere ka Musanze by’umwihariko, ni uburyo abantu biteguye umunsi w’itora nk’umunsi mukuru, aho bamwe baje gutora bambaye imyambaro yabo y’ibirori ndetse ngo hari n’aho bizaniraga amatorero akabyina.

Ati: “ibyo gutunganya aho bazatorera kugirango habe nk’umunsi mukuru si musanze gusa twabisanze, ariko Musanze ho hari aho twasanze barabashyiriyeho n’amatorero kugirango abyinire abaje gutora kuri iyo site”.

Senateri Rutaremara akaba kandi yabwiye abitabiriye iyi nama ko urwego amatora yo mu Rwanda agezeho rushimishije, kuko hari ibihugu byinshi bikiri inyuma muri iki kintu. Ati: “Nitabiriye amatora yo mu bufaransa. Usanga abantu barakariranye n’uguha urupapuro rw’itora akaruguha arukujugunyira, nyamara ari igihugu cyateye imbere”.

Nzirorera Eric ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Musanze, wari uhagarariye ishyaka PSD muri iyi nama, yavuzeko iki ari igikorwa cyiza, kigamije kumenya amakuru yose y’uko amatora yagenze, ngo ibyagenze neza bishimwe ibitaragenze neza bikosoke.

Ati: “ni ibintu byiza, bakamenya niba twari dufite indorerezi, niba abaturage baratoreye ku gihe, niba barabaruye neza. Twavuze ko ibikoresho by’amatora bikwiye kujya bizira igihe kugirango amatora arusheho kugenda neza”.

Nyiramanzi Veronica, utuye mu murenge wa Kimonyi, avugako gusurwa na komisiyo ya politike ari ikintu bishimiye cyane, kuko batari bamenyereye ko ababahagarariye mu nzego babegera, kuko ngo bamaraga gutora bikarangirira aho, ntibigere baza kwinegura.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>