Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gisagara: Barasabwa kugenzura uko ibikorwa by’umuhigo bihagaze umunsi ku munsi

$
0
0

Hagenzurwa aho ibikorwa by’umuhigo w’umwaka wa 2013-2014 bigeze mu karere ka Gisagara kuri uyu wagatatu,tariki 13/11/2013 umuyobozi w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwali yasabye abayobozi b’aka karere kujya bita cyane ku bikorwa by’umuhigo bakagenzura umunsi ku munsi uko bihagaze, kugirango imihigo izahigurwe ku rwego rwifuzwa.

 m_Barasabwa kugenzura uko ibikorwa by’umuhigo bihagaze umunsi ku munsi

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arashima uburyo imihigo igira impinduka nziza ku muturage, aho ahamya ko iyo ibikorwa byiyemejwe bikozwe neza abaturage babyungukiramo kuko nubundi ngo ibikorwa by’imihigo bigamije kuzamura iterambere ry’abaturage.

Abatuye akarere ka Gisagara nabo bahamya ko kuva aho gahunda y’imihigo igiriyeho mu gihugu, hahindutse byinshi mu buzima bwabo, ndetse bakaba babona byaranatumye gutera imbere kwabo birushaho kwihuta.

Ntakirutimana Danniel utuye mu murenge wa Musha muri aka karere, ati “Gukorera ku muhigo bituma buri muturage akorana imbaraga kuko aba afite aho ashaka kugera, bityo iterambere rikarushaho kwihuta. Mbere imihigo itaraza twakoraga nta muhate kuko nta kigereranyo cy’aho twifuza kugera twagiraga”

Mu mihigo 93 yasuzumwe mu karere ka Gisagara, igera kuri 55 byagaragaye ko iri ku kigero gishimishije cyane, 11 igeze ahashimishije, 21 ikaba igitegereje ko gahunda y’amasoko irangira naho 6 igihe cyayo ngo ntikiragera.

Ashingiye kuri ibi byose, umuyobozi w’intara  Alphonse Munyantwali yashishikarije ubuyobozi gukurikirana by’umwihariko ko ibikorwa by’umuturage bishingira ku muhigo kuko ngo ari ishingiro ryo gutera imbere ku buryo bwihuse. Yongeye gusaba ko ibikorwa bikiri mu masoko byakwihutishwa kugirango bitazatuma imihigo isubira inyuma.

Ati “Ibikorwa by’imihigo ni ishingiro ry’iterambere ry’umuturage, abayobozi rero nibagenzure buri gihe ko ibikorwa by’umuturage bishingiye ku muhigo kandi ko bikorwa neza kugirango atadindira, ibikorwa bikiri mu masoko nabyo byihutishwe kugirango imihigo izahigurwe neza kandi ku gihe”

Mu byo ubuyobozi bw’Akarere bwasabyeho ubuvugizi, ni kubijyanye n’ikwirakwizwa ry’umuriro w’amashanyarazi mu baturage, aho ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu n’amazi mu Rwanda EWSA cyakomeje kugaragaza ikibazo cy’insinga z’amashanyarazi bigatuma umuhigo utihuta uko biteganyijwe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles