Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rutsiro : Bizeye ko bakoze neza mu mihigo ya 2012/2013

$
0
0

 Bizeye ko bakoze neza mu mihigo ya

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga ko bumva bahagaze neza mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2012/2013 kuko ibikorwa byinshi babigezeho ku kigereranyo gishimishije, dore ko harimo n’aho bagiye barenza 100%.

Ibi umuyobozi w’akarere yabigarutseho ahereye ku gikorwa cy’isuzuma ry’imihigo y’umwaka wa 2012/2013 kirimo kubera mu karere ayobora kuva tariki 22 kugeza tariki 23/07/2013.

Nubwo abasuzuma bazatangaza nyuma uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2012/2013, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko bafite icyizere cy’uko bakoze neza kurusha mbere ashingiye ku bikorwa biri hirya no hino mu karere bigaragarira amaso babashije kugeraho.

Muri byo harimo kuba barabashije kubaka icyiciro cya mbere cya Hoteli iri kubakwa muri ako karere, sitade iciriritse, inyubako izajya ikorerwamo ibijyanye n’imyuga, inyubako z’imirenge sacco n’iz’utugari, imihanda, koroza abatishoboye, n’ibindi bitandukanye haba mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza ndetse no mu butabera.

Itsinda ryaje gusuzuma imihigo mu karere ka Rutsiro riturutse ku rwego rw’igihugu na ryo ryavuze ko akarere kagaragaza ko hari ibikorwa byagezweho bigaragara mu nyandiko, gusa inyandiko zonyine ngo zikaba zidahagije ku buryo abagize iryo tsinda biyemeje gusura aho bimwe muri ibyo bikorwa bigaragara mu nyandiko biherereye kuri uyu wa kabiri tariki 23/07/2013, nk’uko byasobanuwe na Mufuruke Fred, umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, akaba ashinzwe by’umwihariko imiyoborere n’imikorere y’inzego z’ibanze, akaba ari na we wari uyoboye iryo tsinda.

Yagize ati “inyandiko batweretse zigaragaza ko hari ibimaze gukorwa haba mu kwegereza abaturage amazi, amashanyarazi, imihanda, inyubako zitandukanye, n’ibindi, ariko isuzuma riracyakomeje kugira ngo tugere n’aho ibyo bikorwa byakorewe kugira ngo koko tumenye ese ibyakozwe bingana iki?”

Mu mwaka wa 2011/2012 akarere ka Rutsiro kaje ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihigo, ariko ubu kakaba kavuga ko kizeye ko kakoze neza kurusha uwo mwaka kuko bavuguruye uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya buri muhigo, mu gihe mbere ngo nta buryo bunoze bwariho bwo gukurikirana uko imihigo yeswa.

Kuri ubu buri muhigo wahawe umukozi w’akarere ushinzwe kuwukurikirana, hakabaho n’isuzuma rya buri gihembwe rikorwa n’akarere rigaragaza aho buri muhigo ugeze kugira ngo hatagira usigara inyuma.

Ubundi buryo bwifashishijwe ni ugusobanurira abaturage uruhare rwabo no kwibutsa abafatanyabikorwa gukora ibyo baba biyemeje, dore ko mu mwaka wa 2011/2012 imihigo yabo itaragezweho ari yo yatumye akarere kabona amanota macye ugereranyije n’utundi turere.

Mu mwaka wa 2011/2012, akarere ka Rutsiro kari kahize imihigo 32 kaza inyuma y’utundi turere ku mwanya wa 30 mu kuyesa n’amanota 82,3%.

Uyu mwaka w’imihigo wa 2012/2013 akarere kahize imihigo 47 ikaba ari na yo iri gusuzumwa, harebwa uburyo akarere kabashije kuyesa.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>