Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Akarere ka Nyamasheke kagaragaje udushya twatumye kesa imihigo mu buhinzi

$
0
0

Akarere ka Nyamasheke kagaragaje udushya twatumye kesa imihigo mu buhinzi

Gukora ubuhinzi bufite intego kandi abaturage bakaba bafite icyo bashaka gukemura kigaragara ni bimwe mu byatumye akarere ka Nyamasheke kesa umuhigo w’ubuhinzi 100%,  nk’uko byagaragajwe kuri uyu wa mbere tariki ya 22/07/2013, ubwo akarere ka Nyamasheke kagenzurwaga mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013.

Ubwo akarere ka Nyamasheke kagaragazaga uko kashyize mu bikorwa umuhigo ujyanye n’ubuhinzi mu mwaka wa 2012-2013 ndetse n’uburyo ibipimo by’imitsindire kuri uyu muhigo byagendaga bitumbagira, itsinda ryasuzumaga imihigo ryabaye nk’irigaragaza akanyamuneza kuri uyu muhigo maze [nubwo ryari rigisuzuma indi mihigo] risaba ko akarere kabasangiza udushya twakoreshejwe kugira ngo ubuhinzi bugerweho nk’uko byagaragajwe.

Mu kugaragaza udushya, akrere ka Nyamasheke kasobanuriye itsinda risuzuma imihigo ko gukora ubuhinzi bufite intego n’icyo bushaka gukemura ari byo bituma ubuhinzi muri aka karere butera imbere kandi abaturage bakarushaho kubugira ubwabo.

Akarere ka Nyamasheke katanze urugero rw’uko mu gihe mu bihingwa byatoranyijwe, nta soya yagaragaragamo kandi aka karere kakaba kari gafite abana benshi bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi, akarere ka Nyamasheke kasanze soya ari ingenzi bishingiye ku ntungamubiri ziyibamo maze kagasaba ko yashyirwa mu bihingwa byatoranyijwe byagombaga guhingwa muri aka karere kandi nyuma yo kuyihinga bikaba byaratanze umusaruro ku baturage ndetse n’ikibazo cy’imirire mibi cyari gihangayikishije aka karere kikaba kigenda kiranduka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine yasobanuriye itsinda risuzuma imihigo ko gukora ubuhinzi bufite icyo bugamije gukemura ari intambwe nyayo yo kwesa umuhigo mu buhinzi kuko abaturage ubwabo babona ko ikibazo ari icyabo bwite maze na bo bagaharanira gukora ngo bakemure ikibazo bafite.

Ikindi cyagaragaye nk’agashya by’umwihariko mu buhinzi bw’akarere ka Nyamasheke ni ugukoresha ifumbire, aho akarere gafasha abaturage mu kubona ifumbire ku bwinshi mu buryo bw’inguzanyo kandi akarere kagakurikirana ko iyo nguzanyo y’ifumbire yishyurwa uko bikwiye kugira ngo no mu bihembwe by’ihinga bikurikira, abaturage bazabashe gukomeza kubona ifumbire ku kigero gishimishije.

Asobanura kuri aka gashya ubwo yari abajijwe n’itsinda risuzuma imihigo, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yasobanuye ko iyi gahunda ikorwa umuturage ahabwa ifumbire ku nguzanyo azishyura ku mwero w’imyaka kandi ko kugira ngo bigerweho ndetse n’umuhigo utsinde ari uko uwo muturagre uhawe iyo fumbire akurikiranwa umunsi ku wundi kugira ngo harebwe uko ashyira mu bikorwa ibijyanye n’ubuhinzi; bityo muri uko kumuherekeza no kumugira inama hakaba ari na ho haturuka umusaruro mwiza w’imyaka ari na wo umushoboza kwishyura ifumbire neza.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Uturere n’Umujyi wa Kigali, Sibomana Saidi ari na we uyoboye iri tsinda, yatubwiye ko muri rusange uturere twose twitwaye neza mu kwesa imihigo y’uyu mwaka urangiye ariko akavuga ko mu karere ka Nyamasheke bafite umwihariko wo gukorera hamwe kandi bagatekereza neza ku cyo bagiye gukora n’umusaruro uzavamo; by’umwihariko mu buhinzi bakaba bakoresha inyongeramusaruro ku kigero gihanitse ku buryo bizamura ubuhinzi n’ubukungu by’akarere ka Nyamasheke.

Nk’uko byagaragajwe n’itsinda risuzuma imihigo nyuma yo kureba ibihamya by’inyandiko n’amashusho bigaragaza uko imihigo yashyizwe mu bikorwa, ngo muri rusange imihigo y’akarere ka Nyamasheke ya 2012-2013yeshejwe ku gipimo gishimishije. Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 23/07/2013, gusuzuma imihigo mu karere ka Nyamasheke bikaba bikomereza aho ibikorwa biri harebwa koko niba ibiri mu nyandiko ari na byo biri mu bikorwa


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>