Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abanyarwanda bazize Jenoside yo muri mata 1994, hirya no hino mu gihugu hagenda hashakishwa imibiri itarashyinguwe mu cyubahiro kugirango ishyingurwe mu nzibutso. Iki gikorwa no mu karere ka Gisagara kirakorwa, kuri ubu umurenge wa Gishubi ukaba umaze kubona imibiri 106 itari ishyinguwe mu buryo bunoze, ikaba izashyingurwa mu minsi iri imbere.
Habonetse imibiri 106 y’abazize Jenoside izashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso
Iyi mibiri yabonetse mu tugari tunyuranye tw’uyu murenge ikaba yari yaragiye ishyingurwa kera ntishyirwe mu nzibutso, ikanashyingurwa mu buryo butanoze. Igiye gusukurwa ishyirwe mu masanduku mazima maze izashyingurwe mu rwibutso rwa Gishubi kuri ubu ruri kubakwa ruzuzura mu minsi mike iri imbere. Iyi mibiri yakuwe aho yari iri ku bwumvikane bw’ubuyobozi n’imiryango ya bene abantu yari yarabashyinguye
Abaturage twaganiriye badutangarije ko aba bantu bari abaturanyi babo, bicwa mu kwezi kwa Mata no mu mpera zako mu 1994, bishwe n’abaturanyibabo, bamwe bakaba baremeye icyaha, barirega, basaba imbabazi, abandi barinangira bahanwa n’inkiko gacaca uko amategeko abiteganya.
Mu izina ry’iyi miryango uhagarariye ibuka mu karere ka Gisagara Emmanuel Uwiringiyimana, avuga ko iki ari igikorwa cyiza kandi cy’ingenzi kuko n’abasigaye muri iyi miryango bazajya babasha kujya kwibukana n’abandi ku rwibutso, abantu babo bagahabwa icyubahiro gikwiye. Icyo asaba abaturage ba Gisagara ngo ni uko bashishikarira iyi gahunda bakitabira gushyingura mu nzibutso.
Ati “Abantu bashyinguye mu ngo cyangwa mu masambu burya ntibagira igihe cyo kwibuka neza, biba byiza iyo abantu bibukiwe rimwe kandi hamwe, bifasha n’ababo basigaye kudahora ari bonyine iki gihe bibuka bakumva ko bari kumwe n’abandi kandi hamwe. Ikindi kandi ababo baba bashyinguwe mu cyubahiro bakwiye”
Ubuyobozi burashishikariza abantu bose bafite ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye ku matongo no mu marimbi hirya no hino, ko bakwegera ubuyobozi bakabuha amakuru n’uburenganzira, iyo mibiri ikavanwa aho iri igashyingurwa mu cyubahiro.