Aya magambo ni amwe mu akubiye mu butumwa Visi Perezida wa Senat, Hon. Bernard Makuza, yagejeje ku baturage bo mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Huye, aho bari bateraniye mu gikorwa cyo gusoza icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa 13 Mata 2013.
Yagize ati “Ku bwanjye, n’uko mbyemera, igihano kiruta ibindi, ku bakoze, cyane cyane ku bateguye jenoside, ni uko bigomba kugaragara yuko dufite u Rwanda kandi turimo kubaka u Rwanda rutandukanye n’urwo boretse, n’urwo bagambaniye.”
Yunzemo ati “Icyo ni igihano gikomeye kandi kiri gutangwa n’Umunyarwanda wese ubungubu, n’uwacitse ku icumu agaragaza yuko ahagaze, ko yiyemeje gukora ngo abeho, kandi abeho neza; wa wundi yari azi yuko yamuhambye burundu, ko n’iyo yasigara azasigara ntacyo ari cyo.”
Na none kandi, Hon. Makuza yashishikarije abanyakigoma kugendera ku ntego y’u Rwanda ari yo ubumwe, umurimo, gukunda igihugu.
Yagize ati “mu kirangantego cy’u Rwanda harimo ubumwe. Nta bumwe, nta cyo Abanyarwanda twageraho. Na none kandi, ubumwe ntibuhagije nta murimo kugira ngo tubashe gutera imbere. Gukunda igihugu, bijyana no gukundana natwe ubwacu, na byo byakabaye intego ya buri wese.”
Kugira ngo Abanyarwanda babashe kwigira rero, ni uko bagirana ubumwe, bagakora kandi bagakunda igihugu cyabo. Hon. Makuza ati “ubumwe, guteranyaho umurimo, guteranyaho gukunda igihugu, byose hamwe bitanga kwigira.”
Na none kandi ati “mu kwibuka, tujye twibuka ko hari amahanga yibwiye ko tugiye gusibangana. Nyamara ntibyabaye. Ahubwo ubu u Rwanda ni igihugu gitanga amasomo kuri benshi. Guhinyuza abibwiraga ko u Rwanda rugiye buhere tubigire ishema ryacu.”