Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

KARONGI: Mu murenge wa Gishyita baremeza ko imiyoberere myiza yashinze imizi

$
0
0
Ibiganiro ku miyoborere myiza n’umutekano biritabirwa ku buryo bushimishije

Ibiganiro ku miyoborere myiza n’umutekano biritabirwa ku buryo bushimishije

Abatuye umurenge wa Gishyita mu karere Karongi baremeza ko imiyoborere myiza yashinze imizi kandi bakishimira ko n’ubuyobozi butabatererana mu bibazo.

Umuyobozi w’akarere ari kumwe n’izindi nzego zitandukanye zifite imiyoborere myiza mu nshingano zazo n’inzego z’umutekano (Ingabo na Police), baganiriye n’abaturage ku ntambwe ishimishije u Rwanda rumaze kugeraho mu miyoborere myiza aho usanga abayobozi n’abayoborwa batahiriza umugozi umwe kuko nta muyobozi ukitwara nk’umutegetsi.

Ibiganiro byamaze hafi umunsi wose (9h00-16h30) kandi ku zuba ry’igikatu, ariko wasangaga abaturage ingeri zose banejejwe no kuganira n’abayobozi. twaganiriye na bamwe muri bo bavuga uko babona imiyoborere myiza ihagaze mu murenge wabo. Ngiruwonsanga Thomas ati: Wabonye ko n’abaturage bahabwa umwanya bakegeza ibibazo byabo kuri mayor kandi akabikemura, ibidakemutse nabyo agafata umwanya we akabaha ibisobanuro ukabona ko hari ibyo bafataga nk’ibibazo ariko ari ukubera kudasobanukirwa inzira bagomba kubinyuzamo.

Mugisha Doroka yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuli yisumbuye. We ati: Jye mbona ubuyobozi bwa hano muri Gishyita bukorana n’abaturage neza, ariko haracyari abaturage bafite ibibazo byo kutamenya aho iterambere rigeze ngo bagendane na ryo bigatuma bahora mu bibazo kandi bitera.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard nawe yashimye ubuyobozi bw’umurenge wa Gishyita agira ati: Ubuyobozi buha umwanya ukwiye abafatanyabikorwa bawo kugira ijambo mu iterambere rigendana n’imiyoborere myiza kuko igihe ibi byombi bidahurwa, nta n’ubwo wavuga imiyoborere myiza. Ariko urebye aho akarere kavuye, n’uyu murenge by’umwihariko turava kure kandi aho tugeze harashimije biturutse ku bushake n’ubufatanye bw’abanyagihu n’ubuyobozi bwabo.

Lt Col Pascal Muhizi ukuriye ingabo mu turere twa Karongi na Rutsiro, mu kiganiro ku mutekano yibukije abaturage akamaro ko kwihutira gutanga amakuru igihe hari uwo bakemanga ko ashobora kubatobera umutekano. Yifashishije urugero rw’abaturage ba Ruhengeri na Gisenyi, yagaragarije abanya Gishyita ukuntu gutanga amakuru ku gihe kandi neza bifasha abashinzwe umutekano kuwubungabunga nta nkomyi:

Iyo mudatanze amakuru ku gihe si twe twenyine abasirikare n’abapolisi bigiraho ingaruka namwe abaturage bibageraho. Hari utazi intambara muri mwe? Hari utazi amateka ya 94? Nutayazi yarayabwiwe kandi ndibaza ko atayifuza.

Umurenge wa Gishyita ni umwe mu mirenge 13 y’akarere ka Karongi, ukaba uwa mbere umaze kuzuza icyumba cy’abarimu muri hagunda ya 12YBE, ibyumba 14 by’amashuli nabyo byamaze kuzura. Gishyita kandi yanashimwe kuba umurenge wa gatatu wujuje 100% mu bwitabire bw’abaturage mu bwisungane bwo kwivuza (mutuel de santé).

Hasigaye iminsi mike akarere kakesa umuhigo w’imyaka itanu kicaye ku ntebe ya mutuel de santé n’amanota 100%. Kugeza ubu kari gafite 96% ariko mu nama akarere gaherutse kugirana n’abahagarariye amadini n’amatorero, biyemeje ko bagiye gushyiraho akabo na bariya 4% basigaye bakabigeraho bitarenze ukwezi kwa kabili.

Ariko ngo nta byera ngo de! Umuyobozi w’umurenge wa Gishyita Gashana Saiba yagejeje ku karere bimwe mu bibazo bikibabangamiye mu iterambere, nk’ikibazo cyo kutagezwaho amazi n’amashanyarazi aho babyifuza kandi umurenge ufite amafaranga usabwa kugira ngo ugezweho ibyo bikorwa remezo. Umuyobozi w’akarere yabamenyesheje ko ibyo bibazo abizi kandi ko yamaze gusaba abayobozi babishinzwe kubikurikirana bigakemuka mu minsi ya vuba.

Nk’uko bisanzwe nyuma y’ibiganiro, umuyobozi w’akarere yakiriye ibibazo bitandukanye by’abaturage bimwe bikemukira aho, ibindi abigeza ku bo bishinzwe bari bamuherejeke harimo urwego rushinzwe kwakira ibibazo by’abaturage mu karere (MAJ).

The post KARONGI: Mu murenge wa Gishyita baremeza ko imiyoberere myiza yashinze imizi appeared first on News of Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>