Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamagabe: Abaturage barasabwa ubufatan na polisi mu gukumira ibyaha

$
0
0

Abaturage barasabwa ubufatan na polisi mu gukumira ibyaha

Bamwe mu baturage baribitabiriye ibiganiro

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo arahamagarira abatuye aka karere kurushaho kongera uruhare rwabo mu kwicungira umutekano kuko ngo aribwo bitanga umusaruro kurusha iyo babihariye inzego z’umutekano.

Polisi mu Karere ka Gatsibo iratangaza ko ubufanye bwayo n’abaturage ari bwo bufite uruhare runini mu gukumira ibyaha n’ibindi bihungabanya umutekano muri rusange.

Mu cyumweru cyahariwe Community Policing, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo Supretendent Kibamba, aravuga ko kugira ibikoresho by’akazi n’ubuhanga buhambaye kuri Polisi, bigera ku ntego iyo abaturage biyumvisemo ko umutekano ubareba bagafatanya na Polisi mu kuwimakaza.

Avuga ko icyumweru nk’iki ari umwanya wo gushimangira uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano no kurushaho gutanga ibiganiro ku bantu b’ingeri zinyuranye hatibagiranye n’ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati“ibikorwa byahariwe icyumweru cya Community Policing bizibanda ku bukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa,kwita ku isuku no kubungabunga ibidukikije by’umwihariko gutoragura amasashi no gukuraho indi myanda”.

Hazabaho kandi igikorwa cyo gutwika ibiyobya bwenge byafashwe no gushishikariza urubyiruko ku byirinda, ibi biyobyabwenge byiganjemo ahanini kanyanga na chief waragi ngo bikaba bigikomeje kuba ikibazo muri aka karere ka Gatsibo.

 

 

The post Nyamagabe: Abaturage barasabwa ubufatan na polisi mu gukumira ibyaha appeared first on News of Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>