Nyuma yo gusoza umwaka wa 2012, abaturage bari hamwe, bafite umutekano n’iterambere, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yahisemo kubashimira, abaha ubunani kuwa gatandatu tariki 12/01/2013 mu rwego rwo kurushaho gusabana ndetse no gukora neza kandi byinshi mu mwaka wa 2013.
Ubwo busabane bwabereye mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, aho hakaba ari na ho hasanzwe ari ku ivuko ry’umuyobozi w’akarere. Yavuze ko ubusanzwe iwabo iyo umwaka urangiye bagira igihe cyo guhura bagasangira, bakifurizanya n’umwaka mushya muhire, bishimira ibyagezweho ndetse bagafatira hamwe ingamba nshya z’umwaka ukurikiyeho.
Bitewe n’uko byinshi byagezweho kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye, ni yo mpamvu muri ubwo busabane umuyobozi w’akarere yari yatumiyemo abantu batandukanye barimo abo bafatanya mu kazi ku rwego rw’akarere n’imirenge, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, abakuru b’imidugudu, abanyamadini, abavuga rikijyana, abo mu muryango we, ndetse n’abandi baturage bo mu byiciro bitandukanye.
Abo bose bateranye, bibukiranya uko umwaka urangiye, hanyuma bafata n’ingamba zo kunoza neza kurushaho uko bakwitwara mu mwaka ukurikiyeho.
Ubunani bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro bwari bufite intego igira iti : “Umwaka wa 2013, umwaka w’amahoro n’umutekano, umwaka w’iterambere”.