Abayobozi b’inzego z’ibanze mu tugari n’imidugudu barasabwa kuba umusemburo w’imiyoborere myiza kuko iyo serivise nziza ziturutse ku rwego rw’umudugudu bikwira Igihugu cyose.
Ibi byasabwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, madame Gatete Catherine, ubwo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 11/01/2013 yaganiraga n’abayobozi b’utugari n’imidugudu bo mu murenge wa Kanjongo ku nshingano zabo.
Iyi nama yari igamije gukangurira abayobozi bo ku nzego z’ibanze zo hasi nk’utugari n’imidugudu kwibukiranya ku nshingano bafite kugira ngo barusheho gutanga serivise bashinzwe, ari na byo biyobora mu nzira y’imiyoborere myiza ikwiriye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine yavuze ko guhura kw’abayobozi kuri izo nzego bituma bongera kwisuzuma kandi agaragaza ko iyo urwego rw’ubuyobozi bw’umudugudu rwubahirije ibisabwa, bituma ibyiza by’imiyoborere myiza bikwira Igihugu cyose.
Abayobozi b’imidugudu itandukanye yo muri uyu murenge wa Kanjongo bagaragaje ko mu busanzwe bakora ibishoboka kugira ngo bafashe abaturage bashinzwe kuyobora ku rwego rw’umudugudu kandi ko mu nama bakora, bafatanya n’abaturage gushaka umuti w’ibibazo biba bibugarije.
Umukozi w’umurenge wa Kanjongo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Bonaventure yagaragaje ko impanuro bahawe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ari ingirakamaro kandi avuga ko zizabafasha mu kunoza ahari hakigaragara imbaraga nke.