Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gicumbi : Impunzi za Gihembe zirasaba ko abana babo bakwandikwa mu bitabo byiranga mimerere

$
0
0
Abadepite basuye inkambi ya Gihembe

Abadepite basuye inkambi ya Gihembe

Mu ruzinduko abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage y’u Rwanda  bagiriye mu nkambi ya Gihembe iri mu karere ka Gicumbi, kuwa 19/12/2012,   basanze izo mpunzi zifite ikibazo cy’uko abana babo batandikwa mu bitabo by’irangamimerere.

Mu bibazo bagaragarijwe n’ubuyobozi bw’inkambi harimo kuba abana benshi bavuka batandikwa mu bitabo by’irangamimerere, bityo no kubona ibyemezo by’amavuko bikaba bitabashobokera nk’uko umuyobozi w’inkambi y’impunzi ya Gihembe Nsangiyera Jean yabitangaje.

Hagaragaramo kandi abana benshi barengeje igihe kigenwa n’itegeko cyo kwandikwa muri ibyo bitabo bakaba bafite impungenge z’uko bananditswe bacibwa amande kandi ntaho bayakura kuko batishoboye.

 

Ati “ turifuza ko ubuyobozi bw’umurenge wa Kageyo iyi nkambi ibarizwamo bwajya butworohereza mu kubandika mu bitabo by’irangamimerere ndetse kuko hagaragaramo abakobwa babyara badafite abagabo bazwi ko bashishikarizwa gushyira ahagaragara abo babyaranye”.

Depite Rwaka Pierre Claver umwe mu bagize iyo komisiyo yatangaje ko ibibazo bagejejweho nizo mpunzi bagiye kubishyikiriza ubuyobozi bw’akarere nabwo bukagishakira igisubizo.

Aha bakaba baragiriwe inama z’uko bagomba  kugaragaza ibibazo byabo hakiri kare kugirango bishakirwe umuti.

Iyo komisiyo yaje mu karere ka Gicumbi izanywe no gusura inkambi ya Gihembe ibarizwa muri ako Karere. Mbere yuko basura iyi nkambi bakaba babonanye n’ubuyobozi bw’Akarere.

Mu nkambi ya Gihembe

Mu nkambi ya Gihembe

Muri iyi nkambi kandi abana biga amashuri abanza n’icyiciro cyambere cy’amashuri yisumbuye ku buntu kuri ubu bakaba badashobora gukomeza amashuri bitewe n’uko inkunga bahabwaga  na ONG (JRS) yagaharitswe guhera 2009.

Izo mpunzi zirifuza ko amashuri ya 12YBE ari hafi y’inkambi yakwagurwa kugirango abo bana bajye babona imyanya.

Barifuza kandi ko babona amashuri y’incuke mu nkambi, n’ubwo hari umushinga AVSI ukorera muri iyo nkambi washyizeho amarerero abana baherwamo uburere bw’ibanze n’ubufasha bwihariye kubabana n’ubumuga.

Aba badepite barimo gukora ingendo mu ntara n’umujyi wa Kigali bagamije kureba no kumenya imibereho y’abana bafunzwe bari muri gereza n’ibibazo bahura nabyo ndetse  n’ ibibazo by’umwihariko abana bari mu nkambi z’impunzi bahura nabyo,n’ibindi.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>