
Mu karere ka Nyagatare abafite ubumuga barakangurirwa kwibuka uruhare rwabo mu gushimangira democarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora.
Ibi ni ibyagarutsweho mu mahugurwa y’umunsi 1 ku burere mboneragihugu bateguriwe na komisiyo y’amatora mu Rwanda.
Mugire Christophe ushinzwe ibikorwa by’amatora mu turere twa Nyagatere na Gatsibo, yabasabye ko uretse inyigisho bahawe bagomba no gushyiraho akabo mu gukangurira bagenzi babo kwitabira ibikorwa by’amatora.
Ni amahugurwa y’umunsi umwe yahabwaga abafite ubumuga bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere ndetse n’imirenge yose igize akarere ka Nyagatare , aho bahawe ibisobanuro bihagije kuri democarasi ndetse n’isano iri hagati yayo n’imiyoborere myiza.
Banagaragarijwe bimwe mu biranga igihugu gifite demokarasi nk’imiyoborere inogeye abaturage, indangagaciro na kirazira by’umuco mwiza byubahirizwa, ubuyobozi bwite ku bikorwa bifite agaciro rusange by’abenegihugu na buri muturage ntaniganwe ijambo.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa batangaza ko bayungukiyemo byinshi birimo uburyo amatora akorwa bakaba banitegura kujya kubyigisha abavandimwe ndetse n’abaturanyi babo.
Habimana Jean Damascene ukomoka mu murenge wa Mimuli avugako ashingiye kumahugurwa yahawe, akeka ko azatanga umusanzu mumatora ayariyo yose.
Ntakirutimana Esther wo mu murenge wa Musheri we nyuma y’aya mahugurwa abona bitagarukiye aho ahubwo ngo inzego z’abafite ubumuga zikwiye kugezwa no ku rwego rw’umudugudu ngo kuko ubu zigarukira mutugari gusa, iyo ikaba imbogamizi ya bamwe mu buryo bwo kugera kuri bagenzi babo bo mumidugudu igiye ibari kure.
Mugire Christophe Ushinzwe ibikorwa by’amatora n’uburere mboneragihugu mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, nawe avuga ko byumvikana ko harabo kugera kure bigora, hagendewe ku bumuga bafite , gusa akabasaba ko ubu butumwa bahabwa bagerageza bakabutanga bahereye kubabegereye ndetse nabo bahura nabo buri munsi.
Mugire Christophe avuga kandi ko ubu butumwa bahawe abugereranya n’impamba ikomeye ikubiye mu ngingo 6 zirimo kugira imyumvire myiza, imikorere inoze iganisha ku iterambere, no kurinda ubusugire bw’igihugu.
Twababwira ko aya mahugurwa abera mu gihugu hose gusa mu karere ka Nyagatare akaba yitabiriwe n’abagera kuri 45 bahahagarariye abandi mu nzego z’abafite ubumuga ku rwego rw’akarere n’imirenge yose igize akarere ka Nyagatare.