Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

MONUSCO yemeza ko hari abarwanyi ba FDLR bavuye Zambia bajya Kivu y’Amajyaruguru

$
0
0

Untitled10

Tumwe m’uduce tukorerwamo na FDLRn’imitwe yitwaza intwaro muri Congo

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) yasohotse taliki 17/12/2012 ivuga ko hari amakuru ahamya ko hari abarwanyi ba FDLR bavuye Zambia bakaza muri Congo ndetse hakaba haragaragaye indege ebyiri zaguye mu duce FDLR ikoreramo zitari iz’umuryango w’abibumbye.

 

Abakozi ba MONUSCO bavuga ko abarwanyi bagera ku 4000 ba FDLR bavuye Zambia bari ahitwa Kazibake ku birometero 28 ahari ikigo cyitwa Bashali Mokotoi Lukwti. Aba barwanyi ngo baje taliki 13/12/2012 mu ndege ebyiri z’umweru za kajugujugu kandi zidafite ikirango cy’umuryango w’abibumbye.

Izo ndege kandi ngo zari zizanye ibikoresho ndetse n’umuyobozi mushya wa FDLR, Bakota, yaje avuye muri Congo Brazaville aje kwifatanya na FDLR. Biravugwa ko FDLR ifite abarwanyi bagera ku 6000 kuko hari abandi yinjije mu gisirikare cyaho vuba basanga ibindi 2000 byari bihasanzwe.

Raporo ya MONUSCO ivuga ko uduce FDLR yiganjemo cyane ari udece twa Nyange, Kitso na Bibwe ndetse ikaba ariyo ihayobora.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>