Kuri uyu wa gatatu taliki 19/12/2012 komisiyo y’igihugu y’amatora yahuguye abavuga rikumvikana (Opinion Leaders) bagera kuri 258 mu bagore n’urubyiruko hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Nyamagabe, ku migendekere myiza y’amatora y’abadepite ndetse n’uruhare basabwa kugira ngo azarusheho kugenda neza.
Komisiyo y’igihugu y’amatora ngo irashaka ko abantu batangira kwiyibutsa ibyo basabwa mu migendekere myiza y’amatora ndetse ikaba inashaka gufasha abafite icyifuzo cyo kuziyamamaza kubyitegura hakiri kare.
Irambona Liberata uhuza ibikorwa by’amatora mu ntara n’umujyi wa Kigali avuga ko abahawe izi nyigisho bafite uruhare runini mu migendekere myiza y’amatora, ndetse bagasabwa no kuba intumwa ku bandi baturage muri rusange kugira ngo amatora y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite azarusheho kugenda neza.
Irambona yagize ati: “Icyo tubasaba ni ukugira ngo badufashe kugira ngo umunyarwanda atangire kumva ko hari amatora y’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite umwaka utaha. Ikindi cya kabiri atangire gutekereza ati ese bya byangombwa nkoresha igihe njya kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, igihe njya gutora naba nkibifite?”
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, Kateete Enock agaragaza amahugurwa nk’intwaro iyi komisiyo yifashisha mu mikorere yayo irimo no kwigisha uburere mboneragihugu, akavuga ko ibyiciro bitandukanye bizakomeza guhabwa ubu butumwa mu bihe no mu buryo butandukanye.
Abagore n’urubyiruko bihariye cyane igice kinini cy’abanyarwanda bakaba banagira uruhare runini mu gutuma amatora y’abadepite ateganijwe mu mwaka utaha wa 2013 agenda neza.
Amahugurwa nk’aya kandi yahawe komite z’ababana n’ubumuga ku nzego zitandukanye mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/12/2012.