Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyaruguru: Akarere kababajwe n’abakozi b’ibigo barangarana abaturage

$
0
0
Abategura kwimura abaturage basabwe gukurikiza amategeko

Abategura kwimura abaturage basabwe gukurikiza amategeko

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko bubabazwa n’abakozi b’ibigo binyuranye barangarana abaturage bako, mu gihe cyo kubimura kubw’inyungu rusange.

Hari amazu yasigaye anegetse kumuhanda

Hari amazu yasigaye anegetse kumuhanda

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko hari igihe ibigo bikenera gukorera ibikorwa by’inyungu rusange mu mitungo y’abaturage, bikababarira kugirango bahabwe ingurane, ariko ngo bamwe mu bakozi bashinzwe kwishyura abaturage bakabarangarana nkana.

Urugero rwa bimwe mu bibazo by’akarengane aka karere gakunze kwakira ngo n’ibituruka ku miyoboro y’amashanyarazi n’amazi yanyujijwe mu mirima y’abaturage kuva mu mwaka wa 2009, kugeza n’ubu bakaba batarishyurwa.

Aha Habitegeko avuga ko kuba abaturage bageze uyu munsi batarahabwa ingurane, ngo byaturutse ku burangare bwa bamwe mu bakozi b’icyahoze ari ikigo gikwirakwiza amazi n’amashanyarazi, akavuga ko ibi bibabaza akarere, ndetse agasaba ibigo kujya bikurikirana imikorere y’abakozi babyo.

Ati:”Biratubabaza cyane kuba umuturage avuga ikibazo kuva 2009, natwe tugakurikirana buri munsi, ugasanga uburangare bwaturutse ku bakozi b’ibibigo. Turasaba ibigo kujya bikurikirana abakozi babyo, cyane cyane ku bibazo bireba abaturage bigakemurwa hakiri kare”.

Ni ibibazo kandi abaturage bagaragarije umushinga PPIMA (Public Policy Information, Monitoring and Advocacy), ushinzwe gukurikirana amakuru no gukora ubuvugizi kuri politiki za Leta, kugirango ubakurikiranire iby’ingurane zabo.

Nyuma yo kumva ibibazo by’akarengane abaturage bagaragaza, uyu mushinga nawo wegera akarere ndetse n’izindi nzego bireba, kugirango barebere hamwe icyakorwa.

Domintien Rugirabaganwa uhagarariye umushinga PPIMA mu karere ka Nyaruguru avuga ko mu gihe abaturage babaha amakuru ku karengane bagiriwe, ngo hari igihe basanga abaturage nta makuru bafite kuri gahunda runaka, bakabanza kuyahabwa, hanyuma ibibazo bigaragara ko ari akarengane koko bikaba aribyo bigezwa ku karere.

Ati:” Hari igihe dusanga abaturage nta makuru bafite kuri gahunda runaka, tukabasobanurira kuko tuba twaganiriye n’ubuyobozi, hanyuma ibibazo bigaragara tukaba aribyo dushyikiriza abayobozi”.

Muri rusange ubuyobozi bw’akarere busaba ibigo ndetse n’abandi bategura kwimura abaturage kubw’inyungu rusange, kujya bubahiriza amategeko mu rwego rwo kwirinda ko umuturage yahura n’akarengane.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles