Abatuye Akarere ka Gatsibo bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo muri gahunda zibakorerwa, mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibero myiza yabo.
Ibi ni ibyagarutsweho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa kane tariki 19 Ugushyingo 2015, mu nama yari ibahuje n’abafatanyabikorwa b’Akarere, ba rwiyemezamirimo hamwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere ka Gatsibo, hagamijwe gukora igenamigambi ry’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene, muri iyi nama yagarutse ku bikorwa abaturage bagiye bagaragaza ko aribyo byakwihutiswa gushyirwa mu bikorwa, avuga ko abaturage icyo bifuje mbere na mbere ari ugutunganyirizwa imihanda hamwe n’ibiraro byangiritse, kugira ngo ubuhahirane burusheho kugenda neza hagati y’imirenge.
Yagize ati:” Ubwo twegeraga abaturage mu minsi ishize, batugararagarije ko babangamiwe cyane n’imihanda mibi ituma iterambere ryabo ridindira, ariko turabizeza ko twamaze kubishyira mu igenamigambi ry’uyu mwaka, gusa ntitwabizeza ko ibyo bifuza byose bizatunganira rimwe ariko iby’ibanze biratangira gukorwa.”
Nubwo mu mirenge itandukanye abaturage bahurije kuri iki kibazo cy’imihanda idatunganyije, hari n’abandi bavuga ko ikibabangamiye ari ukutagira amazi meza aho batuye, ndetse ngo n’umuriro w’amashanyarazi bakaba barawutegereje barawubuze, urugero ni nko mu murenge wa Remera.
Kuri icyo kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Ndayisenga Jean Claude, avuga ko koko abatuye uyu murenge bagifite ikibazo cy’amazi atari meza kuko bakivoma ay’ibishanga.
Ati:” Nibyo koko ikibazo cy’imihanda kirahari, ariko abatuye uyu murenge bababaye cyane amazi ndetse n’ibikomoka ku ngufu z’amashanyarazi, kuko usanga basonzeye gukora ishoramari riciriritse, ariko amashanyarazi akababera imbogamizi.”
Ikibazo cyakunze kugaragara muri aka karere, ni uko usanga bimwe na bimwe mu bikorwaremezo byegerejwe abaturage byaragiye byangirika kubera kubifata nabi, ubuyobozi bw’Akarere bukaba bubasaba kujya babigira ibyabo bakabibungabunga kugira ngo bitangirika.