
Ba gitifu b’Imirenge yahiguye imihigo neza n’amashimo bahawe n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana. Kuva ibumoso ugana iburyo Sebatware Olivier uyobora umurenge wa Mwurire, Bizumuremyi Pierre Celestin uyobora Nyakariro, umuyobozi w’Akarere Uwimana Nehemie na Mutabazi Jean Baptiste uyobora Muhazi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwageneye ibihembo Imirenge 3 yabaye iya mbere mu guhigura imihigo mu mwaka w’ingengo y’imari ishize wa 2011-2012. Imirenge itatu yahembwe ni Nyakariro yabaye iya mbere n’amanota 86.1%, Muhazi ya kabiri n’amanota 84% na Mwulire ya gatatu n’amanota 81%.
Umurenge wa Nyakariro wahembwe igikombe na sheki y’amafaranga ibihumbi 100, uwa Muhazi uhabwa icyemezo cy’ishimwe certificate n’ibihumbi 80 naho Mwulire ihabwa certificate n’amafaranga ibihumbi 60.
Kayiranga Paul ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rwamagana yabwiye Kigali Today ko Imirenge yo muri Rwamagana yose yazamutse mu guhigura imihigo muri rusange, gusa Nyakariro, Muhazi na Mwulire ikarusha iyindi cyane kuko yanogeje ku buryo bwihariye gahunda zo guhuza ubutaka no kububyaza umusaruro mwinshi hakoreshejwe cyane cyane imikorere ya kijyambere.
Muri rusange ngo Imirenge y’I Rwamagana irimo gutera imbere mu bijyanye no gukorera ku mihigo. Imirenge imaze gutera imbere mubikorwa bimwe na bimwe nko guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe, kuvugurura intoki, Umurenge SACCO, kubaka ibyumba by’amashuri hagamijwe uburenzi bw’ibanze kuri bose, kwitabira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yabaye iya mbere bavuze ko babikesha kuba hafi y’abaturage no kubasobanurira ibikorwa Imirenge yabo iba yahize kandi abaturage bakabigira ibyabo bakabyitabira.
Mutabazi Jean Baptiste uyobora Umurenge wa Muhazi ati « Iyo abaturage bacu tubaganirije neza, tukabereka inyungu babifitemo nabo rwose baritabira kandi ibikorwa byose bikagenda neza. »
Umurenge wabaye uwa nyuma ni Munyaga yagize amanota 60.9%.