Mu rwego rwo kwereka intumwa za rubanda ko bishimiye ko Perezida Kagame akomeza kubayobora abaturage mo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi bazanye inzoga ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu muhango wo gusaba umugeni mu muco nyarwanda.
Ubwo intumwa za rubanda zaganiraga n’abaturage bo mu murenge wa rwamiko tatiki ya 1/8/2015 bazanye ikindi cy’inzoga ndetse n’igicuba cyo kujya kidahira inka hamwe na najoro yo kwahira ubwatsi bw’inka bakoye Perezida Kagame.
Ndikuma Ildephonse yavuze ko ibikorwa byo gukora iyo mihango yo gusaba ikorwa ku mu sore wakunze umugeni we.
Nabo nk’abaturage bakunda Perezida Kagame bifuje gukora ibimenyetso by’urukundo kugirango bagaragarize abadepite uburyo bemeye gutanga ibyo bafite ariko bagakomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.
Ibyifuzo byo gusaba ko abanyarwanda bakomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame byahuriweho n’abaturage benshi ndetse benshi bashimangirako batazareka kumutora kubera ibikorwa by’iterambere yabagejejeho birimo amavuriro , uburezi budaheza, ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi ndetse n’amasoko ya kijyambere mu mirenge yabo.
Abadeite bakiriye inkwano ndetse bemera no kubaha umugeni wabo nk’uko Gatabazi Jean Marie Vianny yabibemereye.