Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Bigogwe: Bagereranya Kagame nka Mose, niyo mpamvu bifuza ko akomeza kubayobora

$
0
0
Bigogwe: Bagereranya Kagame nka Mose, niyo mpamvu bifuza ko akomeza kubayobora

Nyirangororano asanga Kagame atari umuntu nkatwe

Abaturage bo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu ngo basanga Perezida Kagame ari nka Mose ariyo mpamvu ngo bamuhaye inkoni yo kuyoboza abanyarwanda nk’uko Mose yayoboye abisiraheli akabakura mu buretwa bakajya mu mudendezo. Nabo bakaba bifurije Perezida Kagame warokoye Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuzakomeza kubayobora .

Bigogwe: Bagereranya Kagame nka Mose, niyo mpamvu bifuza ko akomeza kubayobora

Bahaye inkoni n’ingabo Kagame bamwifuriza kugumya kubayobora nk’uko Mose yayoboye Abisiraheli

Mbonimpa Silas,wanashyikirije abadepite inkoni n’ingabo ngo bazabishyikirize Perezida Kagame yavuze ko ingabo yo isobanura ko Abanyarwanda bakingiwe n’Ingabo zari zifatanije na Paul Kagame,aho bifuza ko zizakomeza kubarindira umutekano ubuziraherezo.

Yagize ati “iyi ngabo uzayimuduhere,maze izakomeze kuturindira umutekano ubuziraherezo”.

Bigogwe: Bagereranya Kagame nka Mose, niyo mpamvu bifuza ko akomeza kubayobora

Idrissa afata Kagame nk’intumwa y’Imana akabona abanyarwanda birangayeho amahanga yamwitwarira

Ku rundi ruhande umukecuru Nyirangororano Claire ubana n’ubumuga yavuze ko yabuze abona Kagame nk’udafite umubiri nk’uwacu ahubwo nk’uwatumwe n’Imana.

Yagize ati “ Perezida njyewe njya mbona adafite umubiri nk’uwacu,ahubwo njya mbona afite umwuka w’Imana ku bw’ibyo akora”. Mu byo yavuze harimo kwita ku batishoboye atabazi abashakira ubuzima bwiza,nawe akaba ari mubo yafashije.

Singirankabo Turufu Idrissa,we yasabye ngo asanga Perezida Kagame ari intumwa Imana yoherereje abanyarwanda.

Bigogwe: Bagereranya Kagame nka Mose, niyo mpamvu bifuza ko akomeza kubayobora

Hakizimana Emmanuel nubwo atabona ngo ashimira Kagame wabahaye agaciro

Yagize ati “nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni intumwa Imana yatwoherereje. Turebye nabi ndetse n’amahanga yamwiba akamujyana,akwiye gutegeka kuzageza igihe azumva ananiriwe.”

Hakizimana Emmanuel ubana n’ubumuga,yavuze ko yahaye agaciro abafite ubumuga none ubu ahantu hose bakaba bagenda bisanga. Ikaba ariyo mpamvu bivuza ko uwabahaye agaciro yayobora ubuziraherezo.

Bigogwe: Bagereranya Kagame nka Mose, niyo mpamvu bifuza ko akomeza kubayobora

Umwana Bomani ngo azasaza akirata Perezida Kagame

Yagize ati“uko mundeba ndi visi perezida w’abatabona. Abatabona basuzugurwaga n’imiryango yabo cyangwa n’abandi bose,ariko ubu ngubu mu masoko ya Leta,hehe hose ndagenda mu bwisanzure, Ndamushima kuko yampaye na za nsimburangingo arizo mafaranga ngendangafatira kuri SACCO,nkabaho”.

Bigogwe: Bagereranya Kagame nka Mose, niyo mpamvu bifuza ko akomeza kubayobora

Mukasine Eliada ahimira Kagame wahaye abagore ijambo,bakaba bakataje mu iterambere ndetse bakaba kuri ubu banazungura. Kuri we ngo kumva inkuru y’uko atakongera kubayobora,byaba bimeze nko gushyira umusonga mumutima.

Bigogwe: Bagereranya Kagame nka Mose, niyo mpamvu bifuza ko akomeza kubayobora

Impano zitandukanye zashyikirijwe abadepite ngo zizahabwe Paul Kagame nk’ishimwe kubyo yagejeje ku baturage

Oscar Boman,w’umwana wiga mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza we kubera ibyiza Kagame yabagejejeho ku buryo banigira ubuntu ngo azasaza akimurata.

Bigogwe: Bagereranya Kagame nka Mose, niyo mpamvu bifuza ko akomeza kubayobora

Abaturage bitabiriye iki gikorwa


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>