Abaturage bo mu murenge wa Ruramba mu karere ka Nyaruguru nabo bunze mu rya bagenzi babo bo muyindi mirenge basaba ko ingingo ya 101 yavugururwa kugirango Perezida Paul Kagame yemererwe gukomeza kuyobora u Rwanda, kandi ngo akayobora igihe cyose azaba akiri muzima.
Kimwe n’abandi baturage aba bo mu murenge wa Ruramba baratangaza ibi mu gihe intumwa za rubanda ziri kubasura ngo baganire ku ivugururwa ry’ingingo ya 101, abaturage bagasabwa ibitekerezo by’uburyo bo bumva iyo ngingo yakwandikwa.
Abenshi mu baturage bo mu murenge wa Ruramba bavuga ko bashingiye ku bikorwa cyane cyane by’iterambere Perezida Kagame yagejeje mu karere ka Nyaruguru, ngo bifuza ko yakomeza kubayobora no mu gihe asigaje cy’ubuzima bwe, bityo bakabasha kugera no ku bindi byinshi.
Nyirabahima Atalie w’imyaka 75 akaba atuye mu kagari ka Giseke umurenge wa Ruramba we avuga kuva yabaho nta wundi muyobozi arabona ukunda abo ayobora nka paul Kagame, bityo ngo abaturage bakaba badakwiye kuvutswa amahirwe yo kuyoborwa nawe.
Ati:” Ni biganza bigaba amahoro n’amariza y’inka,abaturage twese turamushima, ndetse iyo ngingo imubuza kwiyamamaza ikwiye kuvaho abaturage twese tukamwongeza manda agakomza akatuyobora kugeza ananiwe”.
Aba baturage kandi ngo bifuza ko mu gihe Perezida Kagame yazaba ananiwe yumva atakibashije kuyobora we ubwe ngo yazahitiramo abanyarwanda undi muyobozi yabona uzabayobora nkawe ndetse akanamusumbya.
Senateri Prof Emmanuel Bajyana umwe mu bagize itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko umutwe wa sena bari mu karere ka Nyaruguru yibukije aba baturage ko nyuma yo gutanga ibitekerezo byabo, ngo inteko izicara igafata umwanzuro ari ikagendera ku bitekerezo n’ibyifuzo byabo.
Abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi mu karere ka Nyaruguru bagabanye imirenge uko ari 14, mu rwego rwo kuganiriza abaturage, kuri uyu wa Gatandatu buri tsinda rikaba rimaze kugera mu mirenge 6, risigaje umwe gusa.
Nyuma yo kuganira n’abaturage bo mu mirenge, hakazakurikiraho kuganira n’ibyiciro binyuranye by’abaturage bafite abo bahagarariye.